Igikombe cy’intwali: As Kigali inaniwe gutsinda Etincelles iha amahirwe APR FC na Rayon Sports
As Kigali inaniwe gutsinda Etincelles ku mukino w’umunsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye na Ferwafa biha amahirwe Rayon Sports na APR FC.
Ikipe ya AS Kigali itakaje amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Intwari inganya na Etincelles FC 1-1. Iyi kipe itozwa na Masudi Djuma igize amanota atanu n’igitego kimwe izigamye. Ikipe yose yatsinda hagati ya APR FC na Rayon Sports irahita yegukana igikombe kuko APR FC nitsinda iragira amanota atandatu naho Rayon Sports nitsinda iragira amanota arindwi. Izi kipe nizinganya igikombe kiregukanwa na Rayon Sports.
Uko amakipe ahagaze mbere y’umukino wa APR FC na Rayon Sports
1. AS Kigali 5 (amanota), 1 (ibitego)
2. Rayon Sports 4 (amanota), 2 (ibitego)
3. APR FC 3 (amanota), 3 (ibitego)
4. Etincelles FC 1 (amanota), -6 (umwenda w’ibitego)
Abasifuzi bayoboye uyu wa AS Kigali na Etincelles ni Rulisa Patience, Safari Hamissi, Sangwa Olivier basifuye ku mpande mu gihe Jonathan Harindintwari ari we wasifuye mu kibuga hagati.
Imbere y’abafana bake cyane ku buryo sitade yari yambaye ubusa, umukino watangiye amakipe yombi yigana ubona bose nta wushaka kwinjizwa igitego ariko ubona Etincelles ari yo inyotewe igitego kuko nta mukino n’umwe yari yagatsinze muri iri rushanwa.
Ku munota wa 39 ibintu byaje kuba bibi kuri Masudi Djuma utoza As Kigali nyuma yo kumara iminota myinshi Etincelles ibasatira cyane basatira banahusha ibitego byabazwe, Etincelles FC yafunguye amazamu ku mupira utakajwe hagati mu kibuga na Ntamuhanga Tumaine ugera kuri rutahizamu Muganza Isaac uhaye bazina we Muganza Joachim ahita atera ishoti rikomeye mu izamu Bate Shamiru ntiyamenya uko bigenze.
Ku munota wa 45 Mucyo Freddy bita Januzaj yakoreye ikosa Fabrice bimuviramo ikarita ya kabiri y’umuhondo, ahita ahabwa ikarita itukura igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya AS Kigali.
Ku munota wa 54, mu gihe ikipe ya AS Kigali yasatiraga ishaka igitego cyo kwishyura, rutahizamu wayo Ishimwe Kevin yagiye ku gitutu yamburwa umupira na Uwimana Gulain wakoresheje imbaraga nyinshi, Kevin ahita amuserebeka amukandagira ku murundi bimuviramo ikarita y’umutuku
Ikipe iregukana igikombe irahabwa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, iza ku mwanya wa kabiri ihabwe miliyoni ebyiri, iya gatatu ihabwe miliyoni imwe n’igice naho iya kane ihabwe miliyoni.
Ku munota wa 80, Niyomugabo Claude wugarira ku ruhande rw’ibumoso rwa AS Kigali, yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Bishira Latif usanzwe ari myugariro yazamutse atsindisha umutwe igitego cyo kwishyura.
Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga:
Bate Shamiru, Harerimana Rachid Leon Ngando Omar, Bishira Latif, Niyomugabo Jean Claude, Rurangwa Mossi, Ntamuhanga Tumaine Titi (C), Ininahazwe Fabrice ‘Messi’, Benedata Janvier ‘Djijia’, Ishimwe Kevin na Nshimiyimana Ibrahim
Abakinnyi Etincelles FC yabanje mu kibuga:
Nsengiyumva Dominique, Tuyisenge Hakimu, Uwimana Gulain, Nduwimana Michel ‘Ballack’, Turatsinze Hertier, Muganza Isaac, Muganza Joachim, Mucyo Freddy ‘Januzaj’, Nshimiyimana Abdul na Akayezu Jean .