AmakuruImikino

Igikombe cya Europa League cyari cyaribwe cyafatiwe muri Mexico

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi EUFA ryatangaje ko igikombe cya Europa League cyari cyaribiwe muri Mexico  cyamaze gufatirwa muri iki gihugu kikiri gitaraga.

Amakuru avuga ko mu gihe hari igikorwa cyo kucyamamaza(kugishakira abaterankunga) cyaberaga rwagati mu mujyi wa Leon uherereye mu gihugu cya Mexico, abayobozi baje gutangaza ko iki gikombe cyibwe gikuwe mu modoka cyarimo.

Ubu bujura bwabaye mbere gato y’uko hakinwa imikino ya 1/2 cy’irangiza ya Europa league iteganyijwe mu cyumweru gitaha. EUFA ivuga ko iki gikombe cyibiwe mu gihugu cya Mexico ubwo hari igikorwa cyo kugishakira abaterankunga.

Manchester United ni yo ifite igikombe cya Europa League giheruka.

 

Mu busanzwe, habaho ibikorwa byo kwerekana ibikombe bya pilate mu bikorwa nk’ibi ngibi bikomeye  nk’uko urubuga rwa EUFA rwabitangaje, gusa amakuru avuga ko iki cyibiwe muri Mexico cyari igikombe cya nyacyo.

Kuri iki cyumweru, iki gikombe cyafatiwe muri Mexico kitarangizwa. Imikino ibanza ya 1/2 cy’irangiza ya Europa league iteganyijwe ku wa kane w’icyi cyumweru, aho Arsenal izacakirana na Atletico Madrid, mu gihe Olympique de Marseille izisobanura na Salzburg.

Mu gihe Arsenal yaba isezereye Atletico Madrid ikagera ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Lyon ku wa 16 Gicurasi, uyu waba ari wo mukino wa nyuma umutoza Arsene Wenger atoje iyi kipe nyuma y’imyaka 22 ari umutoza wayo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger