AmakuruPolitiki

Igikomangoma cy’Ubwongereza Charles na Emir wa Qatar baraye batashye nyuma yo kwitabira #CHOGM2022

Igikomangoma cy’ubwami bw’Ubwongereza, Charles Philip uzasimbura umwamikazi Elisabeth II mu bwami bw’Ubwongereza n’umugore we Camilla,baraye basuye mu gihugu cya Wales.Aba bagendeyerimwe na Emir wa Qatar.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2022,Prince Charles n’umufasha we basubiye mu gihugu cya Wales, nyuma yo kwitabira inama ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza ,izwi nka CHOGM.

Prince Charles yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri w’iki Cyumweru yitabiriye inama ya CHOGM 2022,kuko yari ahagarariye umwamikazi Elisabeth II.

Kuwa Gatatu, Igikomangoma Charles wa Wales na Madamu we Camilla, basuye ibikorwa bitandukanye birimo inzibutso za Jenoside, ibikorwa birebana n’iterambere ry’umugore ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Igikomangoma Charles uhagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza mu nama ya CHOGM2022 iri kubera mu Rwanda, ari kumwe na Madamu we Camilla bakiriwe na Perezida wa Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Baganiriye ku birebana n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego ibihugu byombi bihuriramo.

Igikomangoma Charles Philip n’umugore we Camilla basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bashyira indabo ku mva ndetse bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, bavuze bati “Turibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali niho haruhukiye imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 250 mu batutsi miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.”

Mu gufungura ku mugaragaro CHOGM2022,Prince Charles yavuze ko amaze kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi no kuganira n’abayirokotse yatunguwe cyane no kwihangana, ubuntu no kwiyemeza kw’abaturage bo mu Rwanda.

Mu birori bibereye ijisho, inama ya CHOGM nyirizina kuri uyu wa Gatanu yatangiye imirimo yayo muri Kigali Convention Center. Ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, Perezida Kagame yabanje guha ikaze abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama, umwe ku wundi bagafata ifoto y’urwibutso mbere yo kwinjira mu cyumba cy’inama.
Mu ijambo ry’ikaze, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira iyi nama nyuma y’imyaka 28 gusa ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni ibyishimo n’icyubahiro kubakira mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth, ikaba iya 6 ibereye muri Afurika ndetse n’iya mbere nyuma y’uko Isi yacu ishegeshwe n’icyorezo cya COVID19.

Mbahaye ikaze mwese mu Rwanda. Igihugu cyacu ni igihugu cyari cyarashwanyagujwe na jenoside n’amacakubiri mu myaka 28 gusa ishize. Uyu munsi turi igihugu cyahindutse mu mutima, mu mitekerereze no ku mubiri.”

“Bibiri bya gatatu by’abaturage bacu ni urubyiruko rutabaye muri ayo mateka. Ibyo dukora byose birimo no kwinjira mu muryango wa Commonwealth muri 2009 bigamije guhuza abaturage bacu n’abandi, ko ntaho bahezwa kandi bakaba bahanze amaso ahazaza. Tunejejwe no kuba binyuze muri CHOGM mufite amahirwe yo kutumenya kandi turifuza kubashimira icyo cyizere tugakomeza kubabera inshuti mu myaka myinshi iri imbere.”


Charles Philip George ni umwana w’imfura mu bana bane umwamikazi Elizabeth II yabyaranye n’igikomangoma Philip.

Yavukiye mu ngoro ya Buckingham tariki ya 14 Ugushyingo 1948.

Amakuru yo gutaha iwabo kw’aba banyacyubahiro yatangajwe na Kompanyi ishinzwe ibibuga by’indege y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger