Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kubaka umuyoboro ugeza peteroli i Burayi
Nigeria yemereye Ikigo cyayo gishinzwe ibya Peteroli gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuyoboro wa gaz ugera mu Burayi unyuze muri Maroc.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibya Peteroli, Timipre Sylva, yatangaje ko uyu muyoboro uzageza gaz mu bihugu 19 bya Afurika y’Iburengerazuba, Maroc, Espagne n’ibindi by’i Burayi.
Nigeria iri mu muryango w’ibihugu bicukura bikanacuruza peteroli ndetse ifite gaz nyinshi kuko ari iya karindwi ku Isi.
Mu yandi makuru, Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zongereye ibigo 71 byo mu Burusiya na Belarus ku rutonde rw’ibikumiriwe mu bucuruzi n’icyo gihugu, birimo inganda z’indege, izubaka ubwato n’ibigo by’ubushakashatsi.
Ibyo bigo birimo na Russian Academy of Sciences.
Minisiteri y’Imari ya Amerika imaze gufatira ibihano mu by’ubukungu ibigo 322, bishinjwa gushyigikira intambara y’u Burusiya muri Ukraine guhera ku wa 24 Gashyantare 2022.
Mu bindi bigo byafatiwe ibihano birimo Ilyushin Aviation Complex, Yakovlev Design Bureau, Rubin Central Design Bureau for Marine Engineering, Malakhit Marine Engineering Bureau na Almaz Central Marine Design Bureau.
Harimo kandi Gazpromneft Shelf n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Deep-Water Research.
Ni mugihe kandi, Perezida wa Sénégal uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Macky Sall, yabwiye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ko akwiye kuzirikana intambara ya Ukraine yagize ingaruka kuri Afurika zirimo ibura ry’ibiribwa.
Aba bayobozi bombi bahuriye mu Mujyi wa Sochi uherereye mu Majyepfo y’u Burusiya. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byavuze ko Macky Sall akwiye kumenya ko nubwo ibihugu bya Afurika biri kure y’aho urugamba ruri kubera, ubukungu bwabyo bubigenderamo.
Yongeyeho ko ibiribwa bikwiye kuva ku rutonde rw’ibyashyiriweho ibihano ku Burusiya.
Mbere y’uko ava mu gihugu cye, ibiro bya Macky Sall byari byatangaje ko uruzinduko rwe rugamije gusaba ko ibinyampeke n’inyongeramusaruro byafungiwe ku byambu bya Ukraine birekurwa.
Ibihugu bya Afurika byakozweho by’umwihariko n’izamuka ry’ibiciro byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.