Igihembo k’uzatanga amakuru yatuma umuherwe washimuswe aboneka
Umuryango w’umuherwe wo muri Tanzania Mohammed Dewji washimuswe, washyizeho igihembo kingana na miliyari y’amashilingi ya Tanzania ni ukuvuga ibihumbi 440 by’amadolari y’Amerika ku muntu uzatanga amakuru yatuma aboneka.
Azim Dewji, se wabo wa Mohammed Dewji, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu mujyi wa Dar es Salaam nibwo yatangaje ibi avuga ko yizeye ko icyo gihembo kizafasha mu iperereza polisi iri gukora ushakisha uyu muherwe w’imyaka 43 washimuswe n’abantu bataramenyekana.
Yagize ati: “Twebwe [umuryango wa Dewji] turashaka kwizeza buri wese waba ufite amakuru y’aho umuhungu wacu yaba ari ko yaza akayatumenyesha kandi tuzayagira ibanga.”
Ni bwo bwa mbere abo mu muryango w’uyu muherwe bari bagize icyo batangaje ku mugaragaro nyuma y’iminsi ine Bwana Dewji ashimuswe n’abitwaje imbunda. Hagati aho u
Polisi ya Tanzania yataye muri yombi abantu 30 icyeka kugira uruhare muri icyo gikorwa, ikaba yemeza ko iryo shimutwa rye ryari riyobowe n’abazungu babiri nk’uko BBC ibitangaza.
Bwana Dewji, uzwi muri Tanzania nka Mo, ni we muyobozi mukuru wa kompanyi MeTL kompanyi y’umuryango we yatangijwe na se mu myaka ya 1970. Bwana Dewji washimuswe, ashimirwa na benshi kuba ari we wayigejeje ku rwego iriho rwa kompanyi yo ku rwego rw’Afurika ifite agaciro kabarirwa muri za miliyari.