Igihe cyo kwibona mu ndorerwamo y’amoko cyararangiye -Senateri Francois Xavier Kalinda
Perezida w’umutwe wa Sena y’ u Rwanda Francois Xavier Kalinda kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, yasabye abatuye mu karere ka Musanze kwitandukanya n’icyo ari cyo cyose kiganisha ku ngengabitekerezo ya Janoside abassba guharanira gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibi yabigarutsego mu ijambo yavugiye mu kagari ka Kabirizi, mu murenge wa Gacaca wo mu karere ka Musanze, ubwo itsinda ry’abasenateri batanu aribo Perezida wa Sena Francois Xavier Kalinda, Twahirwa Andrea, Kitatire Sostaine, Nyirasafari Esperance na Senateri Kankiza Epipahie bari bagiye kwifatanya n’abahatuye mu gikorwa cy’unuganda rusange gisoza Ugushyingo.
Iki gikorwa cyaranzwe no gutera ibiti biribwa n’ibitangiza imyaka mu mirima y’abaturage, ku nkengero z’umuhanda hagamijwe gusigasira iterambere ry’igihugu,kurinda ubutaka no kongera umusaruro ukomoka ku biribwa ariko hanagamijwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Mu ijambo yagejeje ku batuye muri uyu murenge, Perezida wa Sena yibukije abaturage ko iterambere riharanirwa, rigerwaho iyo habayeho ubufatanye bw’abanyagihugu, habayeho gusenyera umugozi umwe bakirinda kwicamo ibice.
Ati:”Kuri uyu munsi muri iyi Manda ya Kane ya Sena, twahisemo kugenderera Intara y’Amajyaruguru, ni umwanya mwiza wo gukora ibiteza imbere igihugu cyacu ariko Kandi ni n’urubuga rwiza rutuma tuganira, umuturage akabona uko agaragaza ibibazo bye n’ibindi”.
Yakomeje ati:” Mu butumwa bwa Sena bw’uyu munsi, turabasaba ko mwakomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ariyo nkingi twegamiye Kandi niko kubaho kwacu, rero tugomba kubushimangira.
Dufite amahirwe ko dufite igihugu cyiza Kandi kiyobowe neza, gihora kidushishikariza kubaho no kubana neza ndetse no gukorana mu bumwe.”
Perezida wa Sena yabwiye aba baturage ko hari impungenge z’uko muri ino minsi hari ibikorwa bigenda bigaragara hirya no hino bigamije guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda asaba abaturage kubyirinda uko biri kose.
Ati:” Mwarabyumvise ,birikuvugwa ko muri ino minsi hariho ingengabitekerezo ya Jenoside ishaka kongera kwiyongera, Kandi imibare twari dufite mu myaka ishize, yagaragazaga ko igenda igabanyuka umwaka ku w’undi(..) ariko mur’ iyi minsi hariho ibikorwa bigayitse, bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside no guhohotera abarokotse Janoside yakorewe Abatutsi.
Turi Abanyarwanda, gahunda ya ndi Umunyarwanda igomba kuducengera, igihe cyo kwibona mu ndorerwamo y’amoko cyararangiye, Jenoside yarahagaritswe tubana mu bumwe twubaka igihugu cyacu, nta n’umwe uzemererwa gukurura amacakubiri.”
Mu bindi Perezida wa Sena yibukije aba baturage n’uko bo ubwabo aribo bagomba kuba aba mbere mu kwicungira umutekano no gusigasira ibyakozwe n’ibyagezweho ku gira ngo bakomeze kubaho mu mudendezo.
Yavuze ko Sena izakomeza kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu ariko ko idateze kumva neza uburyo ibikorwa by’urugomo, isesereza n’amagambo y’u rwango bikorerwa abarokotse Janoside bigenda bigaragara mu gace runaka Kandi hari inzego zitandukanye Kuva ku isibo kugeza mu nzego zo hejuru.