AmakuruPolitiki

Igihe cyo gutanga Kandidatire ku biyamanariza kuba abasenateri cyongerewe

Komisiyo y’lgihugu y’Amatora yatangaje ko habayeho impinduka z’igihe cyongerewe ku bakandida bifuza gutanga kandidatire mu matora y’Abasenateri batorwa hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’Igihugu n’abatorwa muri za Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’Ibyigenga.

Yavuze ko igihe cyo gutanga kandidatire cyongerewe.

Iyi komisiyo yamenyesheje ko igihe cyongerewe kugeza tariki ya 11/08/2024.

Kandidatire zakirirwa ku cyicaro cya Komisiyo y’lgihugu y’Amatora giherereye mu Kiyovu ku muhanda KN 39 St, iminsi yose y’icyumweru kuva saa tatu za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger