Igice cya 2 cya Filime y’uruhererekane UMUTABAZI ibumbatiye ubutumwa bukomeye ku rubyiruko cyasohotse (Video)
Filime y’uruhererekane yiswe UMUTABAZI ikomeje gukundwa na benshi kubera ubutumwa bukomeye ibumbatiye bufitiye akamaro rubanada nya mwinshi by’umwihariko urubyiruko,yamaze gushyirwa hanze agace kayo ka kabiri karimo impinduka ku byagaragaye mu gace ka mbere.
Ubusanzwe iyi Filime ni Film nyarwanda igamije gutanga ubutumwa ku rubyiruko cyane cyane kwirinda ubusambanyi , kwirinda guhemukirana mu rukundo, gutegura ejo hazaza habo neza ndetse no kubamenyesha ukuri kubibera mu Isi dutuyemo kugira ngo bamenye uko bitwara.
Nk’uko bisanzwe iyi filime y’uruhererekane, ikomeje gusangizwa Abanyarwanda n’abakunzi ba filime muri rusange inyujijwe kuri YouTube channel Yitwa Brown Magazine.
Ishimwe Rubonezangabo Dieudonne Wanditse iyi Film akaba Anakinamo yitwa Avi Brown yatangarije Teradignews ko nyuma y’agace ka mbere k’iyi filime bizeye neza ko agace kakabiri nako kazagwa neza abakunzi bayo.
Nk’uko yabitangaje bwa mbere yongeye kwemeza ko iyi film uburyo yanditse iri kurwego rwo hejuru , akaba yizeye ko izakundwa cyane bityo intego bafite zo gutabara urubyiruko zikaba zigezweho.
Yadutangarije kandi ko iyi film UMUTABAZI ifite byinshi ije kongera mu ruganda rwa filime nya Rwanda, harimo kuzamura impano nshyashya zabakina filime.
Filime “Umutabazi” Yitezweho kugaragaza isura nyayo y’uko mur’iy’iminsi uribyiruko rwadukiriye ingeso mbi y’ubusbamyi, ikoreshwa n’icuraza ry’ibiyobya bwenge, ubusinzi ,gushaka gukira batavunitse, gupfisha ubusa igihe n’amahirwe bafite.
Ibindi iyi filime igarukaho ni ugutwarwa cyane n’imbuga nkoranyambaga ( social media), kutubaha ababyeyi ,n’ibindi bintu byinshi urubyiruko rukora mu buryo bwo kwishimisha ariko bataziko bizagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Nyuma y’agace ka mbere kamaze ukwezi kurenga gashyizwe hanze ubu agace kakabiri kayo nako kamaze gushyirwa kuri You tube Channel.
Reba agace ka 2 ka filime y’uruhererekane “UMUTABAZI”
Ibyabanje mu gace ka 1 k’iyi filime y’uruhererekane (Innkuru ibanza)