Igare rikomeje guhesha ishema u Rwanda kurusha umupira.
Nyuma y’aho Team Rwanda itahaniye intsinzi mu irushanwa ry’isiganwa ry’amagare rikomeye muri Afurika, ikipe y’igihugu Amavubi yo ntiyabashije kubona itike yo kwinjira muri 1/4 cy’irushanwa rya CHAN 2018.
Ku bigaragarira amaso, ikipe y’igihugu Amavubi ntacyo itakoze mu mikino yabanje, ariko kubw’amahirwe make ntishoboye gukomeza muri 1/4 cy’gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2018, kubera igitego yatsinzwe n’ikipe ya Libiya.
Mu gihe ikipe y’amavubi yasabwaga nibura inota rimwe ngo ibashe gukomeza muri 1/4 cy’irushanwa, byasaga nkaho yari yakoze uko ishoboye, nubwo nta gitego cyabonetse, ariko mu by’ukuri abasore b’amavubi bari bagerageje uko bashoboye, ariko umunota wa nyuma ubimisha amahirwe.
Witegereje neza ubona ko umupira w’amaguru mu Rwanda usa nkaho utaragera ku rwego rushimishije, kubera ko nta mahirwe u Rwanda rukunze kugira mu gutahana intsinzi, mu gihe umukino w’amagare wo umaze kugera ku rwego ruhanitse mu guhesha iguhugu ishema. Harasabwa imbaraga nyinshi rero ngo umupira wo mu Rwanda nawo uheshe u Rwanda ibikombe mpuzamahanga.