Ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa riraza guta bamwe mu gihombo gikomeye.
Gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ni igikorwa kimaze iminsi gikorerwa hirya no hino mu mirenge itandukanye yo mu mugi wa Kigali, iki gikorwa kikaba kigiye gusiga benshi muri bene amatorero mu gihombo gikomeye.
Gushinga itorero ni igikorwa bigaragara ko gisaba ubushobozi butari buke, bwaba ubw’amafaranga, ubw’ibitekerezo, n’ ubw’ibikoresho by’ibanze bitandukanye bikenerwa ngo urusengero rukore.
Muri ibyo twavuga, intebe, uruhimbi, ibicurangisho, ndetse n’ibindi bikoresho bifasha ushinze urusengero kuba yatangira, bitabujije ko hari n’abatangira badafite ibyo byose kandi urwo na rwo rukitwa urusengero.
Benshi mu bashinga insengero bavuga yuko nta wundi mugambi bafite usibye kuganisha abantu ku Mana, ariko iyo witegereje neza usanga hari n’abatihishira mu kugaragaza umugambi wabasunitse ku gushinga itorero, aho ahanini usanga uba ushingiye ku kuronka amafaranga
Bene abo rero nta kabuza baraza kugwa mu gihombo gikomeye, gitewe no gufungirwa insengero muri gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa nkenerwa bikwiriye urusengero rwemewe.