Ifoto y’umutoza wa Rayon Sports ari gukubura mu rwambariro ikomeje kuvugisha benshi
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ferreira Faria yagaragaye arimo atunganya mu rwambariro abakinnyi bakoresheje ku mukino wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro ikipe atoza yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0 bituma benshi bamwibazaho.
Bimenyerewe ko abatoza by’umwihariko abazungu baba bifunze mugani w’imvungo z’iki gihe, ari abantu bakunda icyubahiro batakora ibyo umutoza wungirije wa Rayon Sports ukomoka muri Portugal, Ferreira Faria yakoze nyuma y’umukino wahuje Rayon na Bugesera.
Uyu mukino wa ¼ mu gikombe y’Amahoro wari wahuruje imbaga i Nyamirambo, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mata ukaba warangiye Rayon Sports itsinze Bugesera igitego 1-0.
Bimenyerewe ko akenshi abakora amasuku muri Stade ari bo batunganya urwambariro abakinnyi baba bakoresheje iyo basohotse batashye, gusa kuri uyu mukino siko byagenze kuko byakozwe n’umutoza wungirije wa Rayon Sports.
Nyuma y’umukino, urwambariro rwa Rayon Sports rwarimo imyanda irimo amacupa n’ibikarito rwatunganyijwe n’umutoza Ferreira Faria, wakubuye imyanda yose abakinnyi bataye hasi.
Mu bihe bishize umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão yategetse abakinnyi nyuma y’umukino gusukura urwambariro bari bakoresheje mbere yuko bava ku kibuga kuko basanze rusa neza bityo ko bagomba gusiga rusa neza.
Paixão yavuze ko ari wo muco wabo, buri gihe ko ari bo bitunganyiriza Urwambariro bakoresheje.
Yagize ati “Buri gihe nitwe twikorera mu rwambariro rwacu, impamvu ni uko ari twe tuba twahakoreye tuhafata nk’iwacu. Mu biro byacu. Hari igihe ubwira umukinnyi ko agomba kuhatunganya kandi akabikora”.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga babonye ifoto y’uyu mutoza akubura mu rwambariro bayivuzeho byinshi aho benshi bibazaga impamvu yatumye abikora kandi hari ababishinzwe kandi babihemberwa, bakavuga ko ari ugukora akazi katamurebaga, gusa abandi bo bavugaga ko bikwiriye kubera abandi urugero ko buri wese akwiye gusukura aho ari bitarindiriye uhamutunganyiriza kandi ariwe wahakoresheje.
Rayon Sports itegereje umukino wo kwishyura uzabera mu karere ka Bugesera, ubundi ikizera gukomeza muri ½ bitewe n’uburyo izaba yitwaye, inzira ishobora kuzayihuza na APR FC muri icyo cyiciro