Ifoto y’umunsi: Perezida w’u Burundi yifatanyije n’abanyeshuri batangiye amashuri
Perezida w’u Burundi Everiste Ndayishimiye, yifatanyije n’abanyeshuri batangiye amashuri nyuma y’Inkundura yo guhangana n’abashakaga kumuhirika ku butegetsi yashyizweho akadomo mu mpera z’icyumweru gishize.
Perezida Ndayishimiye yagaragaye yicaranye n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza, yifatanya nabo mu gutangiza umwaka w‘amashuri 2022-2023.
Perezida Evaritse Ndayishimiye yifurije umwaka mwiza w’amashuri abanyeshuri anabifuziza ubuzima buzira umuze nka kimwe mu bituma umwana abasha kwiga neza.
Yagize ati:”Uyu munsi abana b’u Burundi baramutse batangira umwaka mushya w’Amashuri,mbifurije kugira amagara mazima , ubwitonzi n’ubwira kugira ngo bige bamenya kuko ari bo hazaza h’igihugu cyacu. Dusabiye Abarezi gukomera ku ibanga ridasanzwe ryo kurerera u Burundi.”
Perezida Ndayishimiye amaze igihe igihe mu nkundura yo kwikiza abo yaketse ko bashaka kumuhirika ku butegetsi barangajwe imbere n’uwari Minisitiri w’Intebe we Gen Alain Guillaume Bunyoni.
Ibi byatumye yirukana Gen Bunyoni amusimbuza Lt Gen Ndirakobuca basanzwe batazira Ndakugarika wanahise amufasha guhindura guverinoma.