AmakuruImyidagaduro

Ifoto ya Stromae yifashishijwe mu gucucura abantu amafaranga

Abatekamutwe bafashe ifoto ya Stromae bayitunganya neza ku buryo agaragara ari kuva amaraso mu isura, barangije bandikaho amagambo atera ubwoba abantu ariko babikora bagamije kwiba abantu amafaranga bakoresheje amayeri yo kwerekana ko Stromae ubuzima bwe buri mu kaga.

Inkuru ya 7sur7 isobanura ko iyo foto yamaze gukurwa mu binyamakuru kuko iteye agahinda kandi ikaba iharabika izina rya Stromae wibereye mu biruhuko. Ni ifoto yerakana Stromae asa nk’uri kuva amaraso mu maso.

Haje kumenyekana amakuru ko iyi foto yashyizwe hanze n’abiyitiriye Stromae bashaka kwiba amafaranga.

Ni ifoto iri ku mbuga nkoranyamba ariko ifite uburyo uyikandaho ugahita ujya ku rubuga rusaba amafaranga mu izina rya Stromae, bakakubwira gushyiramo imyorondoro ya banki noneho ukagera aho bakwereka uburyo bwo gufasha Stromae.

Munsi y’iyo foto ya Stromae banditseho amagambo yo gutera abantu ubwoba ku buryo bigoye kuyicaho utayirebye. Ni ubutumwa bugira buti “U Bubiligi buri mu kaga”.

Stromae bari gukoresha ifoto ye ngo bashake amafaranga bitwaje ko atari kugaragara mu bikorwa bifite aho bihuriye n’itangazamakuru. Ni umuhanzi uhugiye mu kwita ku buzima bwe, n’ubw’umwana we w’imfura.

Amanyanga nk’aya arasanzwe i Burayi aho abatekamutwe bakoresha amafoto y’ibyamamare mu gushaka amafaranga. Akenshi amatangazo nk’ayo bayasangiza ku mbuga nkoranyambaga ariko bikamara umunsi umwe bagahita bayasiba kugira ngo basibanganye ibimenyetso.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger