Ifoto ya Papa Sava ya kera akizamuka muri Sinema ikomeje gutangaza benshi
Ifoto ya Niyitegeka Gratien umaze kwigarurira imitima ya benshi muri sinema, imugaragaza akizamuka ikomeje gutangaza benshi cyakoze ikanagarurira icyizere bamwe bari barihebye kubera ibihe bigorenye by’ubuzima barimo.
Uyu musore ukuze umaze kuba ikimenyabose muri sinema nyarwanda kumazina nka Sekaganda, Ngiga, Seburikoko, Papa Sava n’andi mazina atandukanye, ni amwe muri menshi Niyitegeka Gratien yamamariyeho nk’umukinnyi wa filime ariko akaba anazwi cyane mu bundi buhanzi dore ko ari umusizi, umutahira uzobereye mu by’amazina y’inka, umukinnyi w’amakinamico, umwanditsi w’amafilime n’ibindi byinshi.
Iyi foto yafashwe mu bihe bye bya mbere agitangora kugaragara muri sinema, aha abenshi bari bamuzi ku izina rya Sekaganda ryatumye avugwa cyane mu kanwa k’abakunzi ba sinema nyarwanda.
Uyibonye wese akagereranya n’uwo abona magingo aya kuri ubu umaze kwiyubaka, yemeza ko nta kure cyane habaho Imana itakura umuntu nk’uko Theo Bosebabireba yabirirmbye.
Muri sinema akinamo, Niyitegeka akina ari umugabo wubatse ariko mu buzima busanzwe ni umusore w’ingaragu, gusa mu gihe cyahisw yahishuye ko afitanye gahunda ya vuba n’umukunzi we, yo gukora ubukwe agasezera ingaramakirambi.
Niyitegeka Gratien yatangarije itangazamakuru byinshi ku buzima bwe bwite, ku rugendo rwe mu by’ubuhanzi, ku bimubabaza mu buhanzi n’ibindi byinshi bitandukanye.
Icyo gihe Niyitegeka Gratien yavuze ko afite umukobwa bakundana, ariko ngo hari amakuru amwerekeyeho adashobora gutangaza bitewe n’uko igihe kitaragera kandi ngo ntibarabyumvikanaho ngo amwemerere kubivuga mu itangazamakuru.
Niyitegeka Gratien w’imyaka 40 y’amavuko, yavuze ko gahunda afitanye n’umukunzi we ihamye, ari iy’uko igihe kizagera bakambikana impeta bagasezerana kuba nk’umugabo n’umugore.
Yaciye amarenga ko atari cyera ariko ntiyemera kwerura neza igihe bateganya gukora ubukwe.
Muri iki kiganiro yavuze byinshi ku by’imyidagaduro yo mu Rwanda, anenga bamwe mu bahanzi badakozwa ibyo gushyigikirana ahubwo bakamera nk’abahangana.
Yavuze ku nzira y’ubuhanzi bwe yatangiye mu 1995, avuga uko yize amashuri yisumbuye na kaminuza ari ikimenyabose, yarangiza akajya gukora akazi ko kwigisha, aho ashimangira ko kuba mwarimu akabifatanya n’ubuhanzi byamugoraga cyane.
Muri byinshi yatangaje, Seburikoko yasoje agaragaza agahinda n’umubabaro aterwa na bamwe mu bavuga ko bakunda ibihangano by’abahanzi, ariko aho kubashyigikira ngo batere imbere ahubwo bagashaka gupfobya imbaraga baba bashyize mu bihangano by’abo.
Hari aho yagize ati: “Hari uza akakubwira ati ndagufana none ugomba kumpa itike yo kujya mu gitaramo cyawe, nubyanga sinzongera kureba ibintu byawe… Hari abashaka ko tujya mu ngo zabo, ati ngwino ukine n’abana banjye baragukunda, wabyanga bikabarakaza…”