AmakuruAmakuru ashushye

Ifoto iri mu Ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside ni iya nyirasenge wa Miss Mutesi Jolly, ngo arifuza guhura na Paul Kagame

Buri tariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza imyaka 24 rwibohoye, icyatangaje abantu ni uko ifoto y’umubyeyi w’umusirikare wa RPF ugaragara mu Ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside ari iya nyirasenge wa Miss Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda wa 2016.

Nk’uko tubikesha KT Press tariki 13 Ukuboza 2017 ubwo Perezida Kagame yasuraga Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yafashe akanya k’amasegonda atari make yitegereza umubyeyi wahoze ari mu ngabo za RPF mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo kumenya ko akiriho KT Press yasuye uyu mubyeyi.

Uyu ni Rtd Capt. Daphrose Intaramirwa akaba nyirasenge wa Miss Mutesi Jolly tugiye kuganiraho

Aganira na KT Press yatangaje ko iyi foto ari iye koko ayibuka, avuga ko yayifotorewe i Byumba kuri Hotel Urumuri kuko ngo ubwo bari mu rugamba rwo kubohora igihugu, inkotanyi zagenda zirokora abantu batandukanye barimo n’abana bato.

Yagize ati: “Ni igihe cy’Urugamba rwo Kwibohoza tubohora igihugu, Inkotanyi uko zagendaga zirokora abantu zarokoragamo n’abana bato, njye rero naje gusubira inyuma bankura ku rugamba akaba ari njye ushinzwe kubitaho n’ubwo hari abandi twakoranaga ariko ni njye wari ubakuriye.”

yatangaje ko iyi foto bayimufotoye abizi cyane ko bayimufashe ubwo umunyamakuru w’umunyamahanga yasangaga ateruye uyu mwana. Uyu mubyeyi avuga ko abana yari ashinzwe ubusanzwe bageraga ku ijana harimo abari kuri Hotel Urumuri ndetse n’abandi bari i Kageyo.

Yatangaje ko iyi foto yayibonye bwa mbere ubwo yayohererezwaga n’abantu ubwo Perezida Kagame yari yatashye iyi Ngoro. Bamwe banavuze ko uyu mubyeyi ashobora kuba yarapfuye icyakora aya makuru avanwaho kuko benshi bamenye ko akiriho kandi ari muzima. Uyu mubyeyi yatangaje ko yinjiye ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko yari afite amatsiko yo kumenya igihugu bitewe n’amakuru anyuranye yagendaga yumva arimo amacakubiri n’ibindi bibi byaberaga mu gihugu cy’u Rwanda cyane ko ababohoye i Gihugu benshi babaga muri Uganda.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kubohora igihugu abana bagera ku ijana yitagaho babayeho neza ndetse bajya banaganira mu ma groupe ya Whatsapp ariko ku bwe ngo aracyafite intego yo kubahuza ngo bamenyane cyane ko nk’uko twabivuze haruguru hari bamwe bari kuri Hotel Urumuri n’abandi bari i Kageyo kandi bose ari we ushinzwe ibikorwa byo kubitaho.

Uyu mubyeyi yifuza kuramukanya na Perezida Kagame nyuma y’imyaka 24

Rtd Capt. Daphrose Intaramirwa yatangaje ko ubwo yabonaga iyi foto akabona Perezida Kagame amwitegereza yumvishe mu by’ukuri Perezida Kagame yakabaye areba nyiri ifoto aho kureba ifoto gusa.

Mu magambo ye ati: ” Naravuze nti arareba ifoto ariko ntarora nyirayo iyo aba ari njye areba nyiri izina byari kunezeza kurushaho, ariko ubwo yabonye ifoto nyirayo wenda nawe azamubona nuko agira imirimo myinshi cyane ariko iherezo azambona nanjye kuko muheruka cyera iyo mubona mubonera kure nkamubona mu birori nkamubona kuri Televiziyo ariko niyo namukora mu ntoki navuga nti Imana ishimwe kuko kuva intambara yarangira ntabwo ndabonana nawe ngo mubwire nti Afande uraho cyangwa nawe ngo ambaze ati uracyabaho.”

Uyu mubyeyi wavuzwe muri iyi nkuru neza neza ni nyirasenge wa Miss Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly nkuko na we ubwe yabitangarije mugenzi wacu ukorera ikinyamakuru kimwe cya hano mu Rwanda.

Mutesi Jollu yagize ati :” Byiza! nta byinshi ndi bumuvugeho ariko ni byo nk’uko wari ubimbajije ni Masenge Inkotanyi cyane ariko rwose munyemerere simuvugeho byinshi.”

Iyo ubajije Miss Jolly akwibwira agira ati :”Nitwa Mutesiwase Jolly Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamparage, Rwamparage wa Rwandima, Ndima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugazi, Semugazi wa Ndabarasa, Ndabarasa wa Kigeli Rwabugili.”

Jolly yavukiye i Kasese muri Uganda, yaje mu Rwanda muri 2009, akaba afitanye isano na Kwizera Peace Ndaruhutse, wari igisonga cye cya mbere.

Uyu mubyeyi ni Nyirasenge wa Miss Mutesi Jolly

Amashereka y’uyu mubyeyi yarokoye benshi

Mu masaha agera ku munani abanyamakuru bamaranye na Intaramirwa, bamusabye kubashushanyiriza uko ubuzima bwari bwifashe na bariya bana, ikibazo yagerageje gusubiza nubwo hari aho yageraga agafatwa n’ikiniga akarira kuko byari biteye agahinda ku buryo.

Ati “Ubuzima bwari bubi. Yego hari ibyo kurya nk’amata na celerac. Nagombaga konsa abari abana, rimwe na rimwe iyo nariraga nabo barariraga. Ariko baje kurokoka, ubu ni ababyeyi b’abagore n’abagabo. Ibi nibyo bituma nsabwa n’ibyiyumviro, iyo mpuye nabo turarira kubera ibyabaye ariko nkababwira ko dufite igihugu cyiza kizabitaho.”

Hari amakuru avuga ko mu Urumuri aho uyu mubyeyi yabaga habaga imfubyi zigera ku 100, ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga, bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by’imfubyi, abandi bagafashwa n’imiryango itegamiye kuri leta yari yaratangiye gukorera mu gihugu.

Hari n’abanze gutandukana nawe ariko aza kubana nabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bahujwe n’imiryango yabo.

Ese umwana agaragara ateruye ni inde?

Intaramirwa avuga ko uriya mwana yari ateruye yazanywe mu Urumuri na se wari ugiye ku rugamba.

Ubwo FPR yamaraga gufata igihugu muri Nyakana 1994, uyu mugabo ngo yagarutse gufata umwana we.

Ati “Nyuma ariko y’imyaka itari mike naje kumenya ko umwana yafpuye azize indwara. Icy’ingenzi ariko ni uko uriya mwana yarokotse kwica n’Interahamwe.”

Uyu mubyeyi uganira n’abana yitayeho kuri ubu bakuze binyuze mu matsinda ya WhatsApp yitwa Family Masaka” na “Family Urumuri”, aho atuye ni umuyobozi w’umudugudu, umwanya ahora atorerwa kandi abasha kwitwaramo neza by’umwihariko abifashijwemo n’indangagaciro za gisirikare zikimuri mu maraso.

Ahamya ko ubwo umwana w’umukobwa n’umuhungu bose bashoboye ndetse kuba yararwaniraga ibintu bifatika bikaba biri mu byatumye adacika intege.

Yafashe umwanzuro wo gusezera mu ngabo mu 1997 kuko yumvaga ko umusanzu we yawutanze, bityo akwiye kureka abakiri bato bagakomereza aho yari agejeje.

Avuga ko iriya foto igaragaza Kagame amwitegereza yagiye ayohererezwa kenshi nyuma gato y’uko iriya ngoro itashywe. Akaba avuga ko yakwishima kurushaho agize amahirwe yo kwifotozanya na Perezida we.

Ati “Ntewe ishema n’aho igihugu kigeze uyu munsi. Ni umugabo udapfa kubona umwanya kugira ngo tugere aha hari ibitambo byinshi byagombaga gutangwa. Birumvikana ko nari kwishima kurushaho iyo ngira amahirwe yo kuba muri iriya foto na perezida wanjye, ariko nzi neza ko hari igihe kizagera nkabasha gufata ikiganza cye.”

Mu majwi n’amashusho dukesha Kigali today umva uko uyu mubyeyi abivuga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger