Idris Elba yatowe nk’umugabo ukurura igitsina gore cyane ku Isi
Umwirabura Idris Elba uba mu Bwongereza yatowe nk’umugabo ukurura igitsina gore kurusha abandi ku Isi, ku rutonde rukorwa n’ikinyamakuru cyo muri Amerika gisohoka buri cyumweru, People Magazine’.
Idris Elba w’imyaka 46 akimara kumenya ko yabaye uwa mbere ku rutonde rw’abakurura igitsina gore kurusha abandi ku Isi, yavuze ko byamutunguye, ati “Naravugaga nti ’Oya ntibibabaho, koko?’ Ndebye mu cyirori, ndireba , nti ’Yego, noneho uyu munsi urasa na byo. Ariko mu by’ukuri, nabigizeho ibyiyumviro byiza. Byari agatangaza, byanyongereye akanyabugabo pe!”
The Guardian yanditse ko Elba abaye umwirabura wa gatatu uhawe iki gihembo kuva cyatangira gutangwa, aje akurikira Denzel Washington (1996) na Dwayne “The Rock” Johnson wagihawe mu myaka 2 ishize.
Uyu Idrissa Akuna Elba ni umwongereza ukina filime, ni producer, umuhanzi akaba n’umu DJ. Yakinnye muri filime y’uruhererekane ivuga ku mateka ya Mandela yitwa Luther and Nelson Mandela, yakinnye iyitwa Long Walk to Freedom, yanashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Golden Globe Award for Best Actor – Miniseries or Television Film inshuro 4 atwaramo 1 mu gihe kandi yanahataniye ibihembo bya Primetime Emmy Award inshuro 5.
Elba ufite abana babiri, ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku Isi bafitanye isano ya hafi n’u Rwanda biturutse ku yitwa “Sometimes In April” (igihe kimwe muri Mata) yakinnyemo.
Ni filime imara iminota 140, ivuga ku buzima bwa buri munsi Abanyarwanda babagamo, mbere ya Jenoside, muri Jenoside ndetse na nyuma yayo mu 2004. Yanditswe ikanayoborwa na Raoul Peck ukomoka muri Haiti ikerekanwa bwa mbere mu mwaka wa 2005.