AmakuruInkuru z'amahanga

Icyorezo cya Ebola cyamaze kugera mu gihugu cya Kenya

Abashinzwe ubuzima mu gihugu cya Kenya bahagurukiye rimwe, nyuma y’uko muri iki gihugu hagaragaye umurwayi ufite ibimenyetso nk’iby’indwara ya Ebola.

Uyu mugore yagaragaye ku bitaro byo mu gace ka Kericho hariya muri Kenya.

Abayobozi muri aka gace bavuze ko uyu muntu yageze muri kariya gace aturutse mu mujyi wa Malaba uherereye  i Busiya ku mupaka wa Uganda na Kenya, akaba yari aje muri Kericho kuhareba umugabo we.

Uyu mugore ngo yari yabanje kujyanwa ku bitaro bya Siloam, mbere yo kuhavanwa akajyanwa ku byo ku rwego rw’akarere ka Kericho.

Ibimenyetso uyu mugore yagaragaje harimo kuribwa mu mutwe, kugira umuriro mwinshi, kubyimba isura, gucibwamo, no kugira iseseme.

Byabaye ngombwa ko uyu mugore afatwa amaraso kugira ngo ajye gukorerwa ibizamini ngo herebwe koko niba ari Ebola arwaye. Byitezwe ko ibiva mu bizamini by’ariya maraso biza gusohoka mu masaha ari hagati ya 12 na 24 ari imbere.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye kuvugwa cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho kimaze guhitana abasaga 1400 kuva mu mwaka ushize. Magingo aya iki cyorezo cyamaze no kugera muri Uganda, imibare iheruka ikaba yerekena ko abantu babiri ari bo bamaze guhitanwa na yo muri iki gihugu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger