AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

Icyorezo cya Ebola cuyagaragaye muri Uganda Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye babyemeje ku mugaragaro.

Amakuru avuga ko iki cyorezo cyabonetse ku mwana w’imyaka itanu y’amavuko ukomoka muri Rapubulika ya Demokarasi ya Congo waje muri Uganda tariki 09 Kamena 2019 avuye muri Congo ari kumwe n’ababyeyi be.

Uwo mwana n’ababyeyi be bageze muri Uganda banyuze ku mupaka wa Bwera baje kuvuza uwo mwana ku bitaro bya Kagando.

Abakozi bo kuri ibyo bitaro ngo basuzumye uwo mwana, basanga yagezweho n’icyorezo cya Ebola. Uwo mwana yahise yoherezwa ku kigo cya Bwera gishinzwe gukumira icyorezo cya Ebola.

Ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) dukesha iyi nkuru byatangaje ko hari amakuru yakunze gutangazwa mu bihe bishize ko muri Uganda haba hadutse icyorezo cya Ebola, icyakora kuri iyi nshuro nibwo byemejwe ko icyo cyorezo noneho cyabonetse ku butaka bwa Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bihutiye kohereza abashinzwe guhangana n’icyo cyorezo mu gace ka Kasese kugira ngo basuzume abandi bantu bashobora kwibasirwa n’icyo cyorezo.

Igihugu cya Uganda gisanzwe gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahamaze iminsi havugwa Ebola. Ibyo byatumye muri Uganda hakazwa imyiteguro yo gukumira icyo cyorezo mu gihe cyaramuka kihabonetse. Mu byakozwe harimo gukingira abakora mu buzima 4700 bo ku bigo nderabuzima, ibitaro n’amavuriro 165. Mu bakingiwe harimo n’abo ku ivuriro ryakiriye uwo mwana.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda kandi, ivuga ko hakozwe ubukangurambaga mu baturage bashishikarizwa gusobanukirwa na Ebola icyo ari cyo, n’icyo bakora kugira ngo bayirinde mu gihe babona ibimenyetso byayo.

Icyorezo cya Ebola kugeza ubu giteye inkeke kuko aho cyagaragaye gikwirakwira mu bantu mu gihe gito.

Bumwe mu buryo umurwayi wa Ebola ashobora kwandurizamo undi muntu burimo gukora ku matembabuzi y’Abagaragaweho Ebola.

Abantu kandi bagirwa inama yo kudakora ku birutsi, amaraso cyangwa undi mwanda wose usohoka mu murwayi wa Ebola.

Ibimenyetso byayo bya mbere bisa n’iby’izindi ndwara. Abaganga bo mu gace kagaragayemo Ebola bakagirwa inama yo kwirinda, kuba maso, no guhora biteguye gutabara.

Mu bindi bimenyetso bya Ebola harimo kugira umuriro ukabije,umunaniro, kubabara mu ngingo, kurwara umutwe no kubyimba umuhogo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger