Icyoba ni cyose kuri Donald Trump ashobora gutabwa muri yombi ejo kuwa kabiri
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump yavuze ko ku wa Kabiri ashobora gufatwa agafungwa azira kwishyura abakinnyi wa filime z’ubusambanyi, Stormy Daniels na Karen McDougal angana n’ibihumbi Magana abiri na mirongo inani by’ amadorali.
Bityo akangurira abayoboke be kwigaragambya avuga ko ibi birego bigamije kumuca intege kugira ngo ataziyamamaza mu matora yo 2024.
Yavuze ko aya makuru yavuye mu biro by’ Umushinjacyaha w’ Akarere ka Manhattan muri New York, Alvin Bragg mu buryo bw’ibanga.
Ibyo yabitangaje ku rubuga rwe rwitwa Truth Social’ kuri uyu wa gatandatu. Yavuze ko yizera adashidikanya ko ibi birego byose biterwa nuko umushinjacyaha w’ Akarere ka Manhattan amwanga. Nyuma yo guhamagaza imyigaragambyo umwe mu bajyanama be, Depite Marjorie Taylor Greene yamugiriye inama y’ uko kwigaragambya Atari byo bya ngombwa.
NBC News yatangaje ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zishobora kuba ziri kwitegura guhamagaza Trump bitarenze icyumweru gitaha.
Ibiro by’umushinjacyaha ku rwego rw’Akarere ka Manhattan byanze kugira icyo bitangaza ku magambo ya Trump ndetse n’umuvugizi we ntiyigeze yemera kugira icyo abwira itangazamakuru.
Uyu mushinjacyaha, Alvin Bragg amaze igihe mu iperereza rigamije kureba niba inkomoko y;ako kayabo kahawe Stormy Daniels na Karen McDougal mu 2016 niba bitanyuranyije n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Akanama nkemurampaka kamaze igihe kumva abatangabuhamya barimo n’uwahoze ari umunyamategeko wa Trump, Michael Cohen, uvuga ko yagize uruhare mu gutuma abo bagore bishyurwa kugira ngo bazabike ibanga ku byerekeye iby’imibonano mpuzabitsina bavugaga ko bakoranye na Trump mu myaka icumi yari ishize ariko Trump akabihakana.
Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence