ImikinoUncategorized

Icyo umuyobozi w’ungirije muri Rayon Sports afungiwe cyamenyekanye

Umuyobozi w’ungirije muri Rayon Sports, Gacinya Denis,  ubu ari mumaboko y’ubugenzacyaha  aho ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yamenyekanye ko umuyobozi w’ungirije muri Rayon Sports, Gacinya Denis, yatawe muri yombi. Denis ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya kicukiro nkuko umuyobozi wa polisi mu rwego rw’ubugenza cyaha abitangaza.

Gacinya Denis ibyaha akurikiranweho ntaho bihuriye no kuba ari umuyobozi muri Rayon Sports kuko we akurikiranweho ibyaha bye bwite, nkuko ubugenzacyaha bubitangaza, akurikiranweho ibijyanye n’amasoko yahawe n’uturere twa Rusizi na Gatsibo. Aya masoko yari ayo gushyira amatara ku mihanda imwe n’imwe igize akarere ka Rusizi no gukwirakwiza amashyanyarazi mu mago yabaturage. Gacinya Denis rero arashinjwa ko yaba yarakoresheje amafaranga menshi atangana n’ibikorwa yakoze.

Gacinya Denis agiye mu maboko ya Polisi ishami ry’ubugenzacyaha nyuma yaho abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha kumukurikirana nyuma yo guhabwa amasoko ya Leta akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Gacinya uhagarariye ikompanyi yitwa MICON, amafaranga abazwa ni  nk’aho akarere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragaragaje ko ikwiye miliyoni 253Frw.

Ibijyanye n’akarere ka Gatsibo ko, Gacinya n’ Ikompanyu ye bavugwaho kwishyurwa amafaranga y’umurengera kuko hari aho ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw kandi mu byukuri bidakwiye.

Gaciny Denis atawe muri yombi nyuma y’aho yaramaze iminsi atorewe kba umuyobozi w’ungirije muri Rayon Sports

Gacinya Denis abaye umuntu wa gatatu ufunzwe anasanzwe afite imirimo muri rayon Sports nyuma ya Olivier Karekezi wanamaze igihe kirekire mu maboko y’ubugenzacyaha ndetse Rutanga Eric na Yannick Mukunzi bakinira Rayon Sports bo bamaze amasaha make babazwa n’ubugenzacyaha ku byaha byaregwaga umutoza wabo Karekezi Olivier.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 19 ugushyingo nibwo nanone abakinnyi babiri ba Rayonsport, Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bari bafashwe kugirango bafashe ubugenzacyaha mu iperereza ry’ibanze ku byaha  Olivier Karekezi  akekwaho , ariko ahagana saa kumi nebyiri z’umugoroba  bararekuwe barataha.

Kubijyanye n’amategeko y’ubugenzacyaha hano mu Rwanda , ubundi amategeko avugako iyo ukekwaho ibyaha , utumizwaho n’ubugenzacyaha ugakorwaho iperereza . Aha amategeko ateganyako iyo ubugenzacyaha busanze ukekwaho ibyaha ashobora kubangamira  iperereza, icyo gihe akurikiranwa afunzwe. Ibi akaba aribyo byabaye kuri Gacinya Denis.

Nkuko Amategeko y’ubugenzacyaha abiteganya , Gacinya Denis agomba kumara mu maboko y’ubugenzacyaha iminsi itanu ariko utabariyemo iminsi y’ikiruhuko nukuvuga kuwa gatandatu no ku cyumweru basaga yarakoze ibi byaha akajyanwa mu bucamanza yaba atarabikoze akarekurwa agataha .

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger