Icyo ubushakashatsi bugaragaza ku gukundana mbere yo gukora ubukwe
Ubushakashatsi ahanini bwagaragaje ko gukundana mbere yo gukora ubukwe birimo akamaro kenshi kuko biba ari itangiriro ryo kumenyana cyane kugira ngo habe hazafatwa umwanzuro wo kubana kubera ko mwamenyanye neza.
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na ‘Bold sky’ busobanura neza ibyiza byatuma umuntu akundana mbere yo gukora ubukwe harimo:
1. Bifasha guteza imbere Intego y’amarangamutima: Kugira ngo umubano ukomeze gukomera, ni ngombwa kugira ubucuti bw’amarangamutima hagati y’abakundana. Kenshi ubushuti bw’amarangamutima bufasha abakundana mu gusangira ibitekerezo byabo n’ibibazo byabo.
2. Mu gihe mukundana, muzashobora kumenya intege nke za buri wese: Aha bigufasha kuba wabasha no kumva icyababaza mugenzi wawe.
Uzashobora kwemera intege nke zawe. Ibi kandi bigufasha kumenya niba mushobora gufashanya mu gihe kitoroshye. Unabasha kumenya niba umukunzi wawe agucira urubanza ukurikije intege nke zawe.
3.Bigufasha kwiga guhuza n’undi: Guhuza hagati y’abakundana birakenewe rwose mu bushuti bwiza kandi bushimishije.
Ntabwo ari uko udashobora guteza imbere ubwuzuzanye nyuma y’ubukwe, ariko ibyo bikaba byuzuye inshingano zitandukanye n’ibiteganijwe mu muryango. Bifasha koroherana.
4. Wiga gukemura ibibazo bya buri wese: Biba byiza iyo mwese mubashije kumenya uko mukemura ibibazo byaza mu mubano wanyu. Kuko iyo ubyitoje kare bigufasha mu gihe muzaba mwabanye. Bizagufasha mu gukurikiza uburyo bwo gukemura ibibazo kugira ngo ukemure icyo ari cyo cyose.