Icyo u Rwanda rwibutsa Ubudage bwarufatiye ibihano
Guverinoma y’u Rwanda yanenze icyemezo cya Guverinoma y’u Budage yafashe kuri uyu wa Kabiri cyo kurufatira ibihano, ivuga ko bigaragaza uburyo ubufatanye mu iterambere bukomeje kuba igikoresho cya politiki. U Rwanda rwibukije u Budage uruhare rwabwo mu mateka y’amakimbirane ari mu karere, runashimangira ko uburyo nk’ubu budatanga umusaruro.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko imyanzuro nk’iyi ifashwe n’u Budage ari igikorwa cy’amakosa, gishingiye ku kurengera politiki aho gushyira imbere ukuri n’ibikorwa bifatika.
Iryo tangazo rigira riti: “Icyemezo cy’u Budage cyo gufatira u Rwanda ibihano kinyuranyije n’icyifuzo cy’uko Afurika igira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane ayugarije. Ibi bigaragaza gusa ubushake bwo guteza umwiryane aho gushaka ibisubizo birambye.”
U Rwanda rwagaragaje ko kuba u Budage bwirengagiza ikibazo cy’inyeshyamba za FDLR, zirimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zishyigikiwe na DRC, ari icyerekana kudashyira imbere ukuri.
“Igihugu cyitwaza ko giharanira ubutabera no kurwanya ivangura rikomoka ku moko ntikwiye guceceka ku kibazo cya FDLR, inyeshyamba ziterwa inkunga na DRC, zigahungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’uw’Abatutsi bo muri Congo,” nk’uko itangazo ribigaragaza.
U Rwanda rwanashimangiye ko ibihugu bifite uruhare mu mateka y’amakimbirane yo mu karere bikwiye kwitonda mu gufata ibyemezo bishingiye ku gukandamiza uruhande rumwe.
“Icyemezo nk’iki gituma hakomeza kubaho ubusumbane mu gukemura ibibazo by’umutekano, aho aho gushyira imbere ibiganiro by’amahoro, hakoreshwa ingamba zo guhagarika ubufatanye mu iterambere nk’igikoresho cya politiki,” ryakomeje rigira riti.
Leta y’u Rwanda yemeje ko izakomeza gushyira imbere umutekano w’abaturage bayo, inakomeza kwitabira ibiganiro bigamije amahoro n’iterambere ry’akarere.