Icyo u Rwanda ruvuga nyuma y’iyicwa rya Mudacumura waruyoboye FDLR
Ku wa kabiri Major Ndjike Kaiko, umuvigizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru, yatangaje ko ingabo za leta zishe Sylvestre Mudacumura wari umukuru w’inyeshamba za FDLR na bamwe mu bo bari kumwe.
Nyuma y’urupfu rwe, hari amakuru yavuzwe nyuma ko izi ngabo zaba zafashijwe n’iz’u Rwanda muri iki gikorwa.
Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe avuga ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo zafashije izaho kwica uyu muyobozi wa FDLR-FOCA.
Nduhungirehe avuga ko mu bihe byashize hari ibikorwa (operations) ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo zafatanyije mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Ati: “Ariko ubu hari ubushake bwa congo ubwayo, turacyafatanya mu bikorwa bisanzwe nko guhana amakuru n’ibindi.
“Ingabo z’u Rwanda ntabwo ziri muri congo ayo makuru ntabwo ariyo ingabo za Congo nizo zavuze ko zamwishe”.
LaForge Fils Bazeye (FDLR): ❌
"Lt. Col" Théophile Abega (FDLR): ❌
"Capt" Callixte Nsabimana (FLN):❌
Capt Sibomana Charles (RNC): ❌
Maj Habibu Madathiru (RNC):❌
"Lt Gen" Sylvestre Mudacumura (FDLR) : ❌To be continued… pic.twitter.com/hKGBPyhoHH
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 18, 2019
Muri Nyakanga 2019, Perezida Félix Tshisekedi yasuye intara ya Ituri aho yatangaje ko ingabo ziri gukora “ibitero bigari” bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga.
Mu burasirazuba bwa Congo hakorera imitwe itandukanye y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubw’u Burundi.
Nduhungirehe avuga ko urupfu rwa Mudacumura ari “inkuru nziza ku baturage ba Congo no ku baturage b’u Rwanda”.
Yabwiye BBC dukeshaiyi nkuru ati: “Ni umutwe [FDLR] wari umaze imyaka 25 uteza umutekano muke ukora n’ibyaha byibasiye inyoko muntu muri kariya karere.
“Tuwufata nk’umutwe w”iterabwoba, n’indi nka RNC ihungabanya umutekano muri aka karere”.
Nduhungirehe avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda buzakomeza gufasha DR Congo “ibyo yifuza byose mu guhashya iriya mitwe”.
Ibi kandi ngo ni ibyo abakuru b’ibihugu bya Angola, Congo n’u Rwanda bemeranyijwe mu nama yabahuje i Kinshasa muriWerurwe 2019.
Mudacumura yavukiye mu cyahoze ari komini Kibirira mu Rwanda mu 1954, yari mu basirikare bakuru barindaga Perezida Habyarimana, nyuma yaje kuba mu batangije umutwe wa FDLR mu cyahoze ari Zaire.
Yabaye umuyobozi w’igice cya gisirikare cya FDLR kuva mu 2003 uwakiyoboraga Gen Paul Rwarakabije amaze gutaha mu Rwanda.
Amakuru ava muri Congo avuga ko Mudacumura yishwe hamwe n’abo bari kumwe barimo Col Soso Sixbert, Col Serge na Major Gaspard wari ushinzwe kumurinda. Abandi 15 bari kumwe nawe ngo bafashwe.