Icyo u Rwanda rusaba Uganda mu biganiro byabahurije i Kigali
Guverinoma y’u Rwanda yasabye iya Uganda gusasa inzobe mu biganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda biri kubera i Kigali, kuko byaba ari intangiriro nziza mu rugendo rugamije gusubiza ibintu mu buryo hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Uganda nyuma y’igihe umubano wabyo utifashe neza.
Kuri uyu wa Mbere intumwa z’u Rwanda n’iz’igihugu cya Uganda zitabiriye ibiganiro bya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi. Bikaba biri kubera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda.
Ni ibiganiro biteganywa n’amasezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono na ba Perezida Paul Kagame, ku ruhande rw’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni, ku ruhande rwa Uganda muri Kanama 2019 muri Angola.
Intumwa za Uganda muri ibi biganiro zirangajwe imbere na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe; na we uri kumwe na bamwe mu bagize guverinoma barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase.
Ku ruhande rw’ibihugu by’ibihuza, ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano wa DRC, Gilbert Kankonde Malamba.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko amasezerano ya Luanda akwiye gukurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo kugira ngo umusaruro yitezweho ugerweho.
Yibukije by’umwihariko ko ibiyakubiyemo bisubiza ibirego u Rwanda rurega Leta ya Uganda birimo gushimuta no guhohotera Abanyarwanda baba cyangwa batemberera muri icyo gihugu, gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kubangamira inyungu z’ubucuruzi n’ubukungu n’ibindi.
Aha yagaragaje ko amasezerano ya Luanda asubiza ibyo bibazo byose, ariko ashimangira ko gusasa inzobe mu biganiro ku ishyirwa mu bikorwa ryayo ari urufunguzo ruganisha ku gisubizo kirambye ku mubano hagati y’ibihugu byombi, ko kandi buri ruhande rukwiye kugaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.
Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa na we avuga ko abaturage b’ibihugu byombi bafite byinshi bibahuza bifite imizi mu mateka y’ibihugu byombi, bityo ko bitari bikwiye ko bagira ibyo bapfa.
Yagaragaje ko Leta ya Uganda yemera ibikubiye mu masezerano ya Luanda kandi ko yiteguye kuyashyira mu bikorwa uko yakabaye, avuga ko ibiganiro bya mbere bihuje impande zombi byitezweho gutanga umurongo.
Ku ruhande rw’ibihugu by’ibihuza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola Manuel Domingos Augusto ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano wa DRC, Gilbert Kankonde Malamba, bombi bibukije intumwa z’u Rwanda na Uganda ko uyu ari umwanya mwiza wo kwereka amahanga ko Abanyafrika bifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.
Gilbert Kanonde Malamba yibukihe ko ubusanzwe umuco nyafurika utemerera umuntu kurebera inzu y’umuturanyi irimo gushya kuko na we iyawe iba ishobora gufatwa mu gihe ntacyo ukoze, ashimangira ko icyifuzo cy’abahuza ari uko ibi biganiro bya Kigali byavamo umusaruro byitezweho.
Nyuma yo gutangiza ibi biganiro ku mugaragaro, ababiteraniyemo barimo kuganira mu muhezo mbere y’uko abakuriye intumwa z’u Rwanda na Uganda bagirana ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.