AmakuruPolitiki

Icyo u Rwanda rusaba amahanga ku ntambara ya DRC

Nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, ibirego by’ubufatanye hagati y’uyu mutwe n’u Rwanda byongeye kwiyongera, cyane cyane binyuze mu itangazo ry’umuryango wa SADC ushinja Kigali kugira uruhare mu bitero bigabwa kuri FARDC.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje guhakana ibi birego, ivuga ko ari ugushaka kuyishinja uruhare itagize mu kibazo cyatewe n’ubuyobozi bwa RDC bwemeye gukorana n’abarwanyi ba FDLR, abacancuro, n’ingabo z’ibindi bihugu.

U Rwanda rwagaragaje impungenge z’ibikorwa bya Perezida Felix Tshisekedi, byagaragajwe kenshi nk’umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda afatanyije n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu butumwa bwe kuri X ku wa 2 Gashyantare 2025, Stephanie Nyombayire yavuze ko u Rwanda rutazihanganira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano warwo.

Yongeyeho ko ibyo u Rwanda ruzemera gutukirwa ari ukurinda ubusugire bwarwo n’ituze ry’abaturage barwo, kandi ko nta kindi gihugu kigomba kukirengera mu kwirwanaho.

Yanakomoje ku mikorere y’ubuyobozi bwa RDC, ashimangira ko aho gukemura ibibazo by’abaturage bacyo, ahubwo bwahisemo gukorana n’imitwe ihungabanya umutekano no gushyira imbere ibikorwa byo guhutaza bumwe mu bwoko bw’abaturage.

Ibi byatumye u Rwanda rufata ingamba zikomeye zo kwirinda, nyuma yo kubona ibimenyetso bigaragaza umugambi wa RDC wo kurutera.

Nyombayire yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kurebera ibishobora gushyira mu kaga ubusugire bwarwo, kandi ko ruzakomeza gukomeza ingamba zo kurinda abaturage barwo n’akarere muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger