Icyo Robertinho yatangaje nyuma yo gutandukana na Rayon Sports
Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho wahoze ari umutoza mukuru wa Rayon Sports akaba yamaze gutandukana nayo ndetse iyi kipe igahita izana undi mutoza, yatangaje ko Rayon Sports ari ikipe imuhora ku mutima ndetse anaca amarenga ko ashobora kwerekeza muri APR FC.
Robertinho yavuye mu Rwanda agiye mu kiruhuko iwabo muri Brazil, byari biteganyijwe ko azahabwa na Rayon Sports itike y’indege imugarura mu Rwanda ndetse akanasinya amasezerano mashya kuko ayo yari afite yari yarangiye.
Nyuma yo kugira ibyo batumvikanaho cyane cyane nko ku mushahara w’ibihumbi bitanu by’amadorali yasabaga, Rayon Sports yahise yemeza Mathurin Olivier Ovambe w’umunya-cameroun nk’umutoza mukuru.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Robertinho yasezeye kuri Rayon Sports yishimira ibyo yagezeho ari kumwe na Rayon Sports ndetse ko azabakumbura ariko ahishura ko ashobora kongera gutoza hano mu Rwanda, biravugwa ko APR FC iri kwifuza uyu munya-Brazil.
Yagize ati “Ndashaka kubashimira mwese kuba mwaramfashije mukanyereka ko munyitayeho, abafana bose ba Rayon Sports babanye nanjye muri iki gihe cy’umwaka nkorera Rayon Sports.”
Yakomeje agira ati “Twatwaye shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-19, imikino 19 tudatsindwa, twegukana igikombe cy’Agaciro, twageze muri 1/4 muri CECAFA Kagame Cup , twandika amateka mu Rwanda tugera muri 1/4 cy’imikino nyafurika… Ndashimira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports. Vuba cyane turaza kuba turi kumwa mu Rwanda.”
Biravugwako Robertinho yasezeye kuri Rayon Sports kugira ngo yerekeze muri APR FC nyuma yuko uyu mugabo atumvikanye na Rayon Sports.
Uretse Robertinho watandukanye na Rayon Sports, abatoza bari bamwungirije nabo ntibari ku rutonde rw’abatoza baratoza iyi kipe muri CECAFA Kagame Cup.
Icyakora nubwo Rayon Sports yatangaje uyu munya-Cameroun , ntabwo ari we mutoza bagiye gukomezanya ahubwo yaje mu igeregezwa muri iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda yakitwara neza agahabwa amasezerano y’igihe kirekire.
Uyu munya-Cameroun nta bigwi bikomeye afite kuko yakunze gutoza mu makipe y’abato ndetse no kwimenyereza umwuga w’ubutoza mu makipe atandukanye.