AmakuruImyidagaduro

Icyo RIB yavuze ku magambo yatangawe na Teta Sandra yafashwe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko amagambo Teta Sandra yanditse ku mbuga nkoranyambaga afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Teta yashyize ubutumwa kuri Snapchat na WhatsApp avuga ko yibuka Abatutsi bishwe “n’Abahutu n’abandi barwanyaga Jenoside”. Aya magambo yakomeje kuvugwaho cyane, bamwe bayafata nko kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri, bikaba binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo Teta yavuze binyuranye n’ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse ashimangira ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo butavuze ko umuntu yemerewe gukora ibyaha.

Ati: “Usesenguye ibyo uwo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze ukareba ibyo amategeko ateganya, rwose biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya. Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa naho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya 5 y’iryo tegeko navuze.”

Yakomeje avuga ko ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ivuga ko umuntu uvuga cyangwa ugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha cyo guhakana Jenoside

Nyuma yo kunengwa n’abantu batandukanye, ku wa 8 Mata 2025, Teta yasabye imbabazi, avuga ko ubutumwa bwe bwumviswe nabi, kandi ko yafatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Teta Sandra, wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011, ubu atuye muri Uganda aho abana n’umugabo we Weasel, umuhanzi uzwi cyane muri icyo gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger