AmakuruAmakuru ashushye

Icyo Perezida Kagame asaba umuhungu wa Rwigema utitabiriye ubukwe bwa mushiki we

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari yitabiriye ubukwe bw’umukobwa wa Rwigema, Teta Gisa washyingiranwe na Marvin Manzi, umuhungu wa Kamanzi Louis nyiri Flash FM/TV yatanze ubutumwa bukomeye ku muhungu wa Rwigema utaritabiriye ubukwe bwa mushiki we.

Perezida Paul Kagame yasabye umuhungu wa Fred Gisa Rwigema gutaha mu Rwanda, ko bidakwiye ko agarukira mu baturanyi cyangwa agashaka ubuhunzi imahanga.

Perezida Kagame ubwo yarimo avuga ibi yavuze ko yarebye mu bantu batashye ubukwe ntabonemo umuhungu wa Rwigema, Eric Gisa Rwigema.

Yavuze ko yifuza kumutumaho nyina Janet Rwigema na mushiki we Teta.

Ati “Mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano, yari akwiye kuba ari mu gihugu, igihugu se n’abandi twese twaharaniye, tukaba twarakibonye. Sindibubitindemo cyane ariko mumumpere ubutumwa.”

“Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi, yashaka impapuro zo hanze, ariko ndashimira Teta kubera ko abakobwa, ngira ngo abakobwa, abadamu ni intwari baraturuka kenshi, we yagumye hano, anahashakiye n’urugo.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko atifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze, keretse gusa ari uko yabihisemo kubera impamvu zumvikana.

Yakomeje agira ati “Ntawe nabuza guhitamo uko ashaka, akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kugenda no kugaruka mu Rwanda ntazashake ubuhungiro hanze.”

“Nta nubwo akwiriye kuza akaba yajya mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, ntabwo ari byo ntabwo bikwiriye, ntazaze ngo agarukire mu baturanyi asubire aho yaturutse.”

Perezida Kagame yavuze ko abaturanyi bivanze cyane mu mibereho y’abanyarwanda n’igihugu, guhera kera kugeza uyu munsi.

Ati “Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga izina ribi, ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye, haba ku muryango wa Gisa. Ntibikwiriye.”

Perezida Kagame yabwiye umukobwa wa Rwigema n’umugabo we ko we na Kamanzi bazabubakira.

Yakomeje ati “Sindi buvuge byinshi byo kubashyigikira ariko tuzashaka icyo twashobora, mu mikoro yacu atari make. Ntabwo ari make ku buryo, ntabwo twashobora kubiterura ngo tubishyire ku meza, ariko tuzavugana, tuzashaka umwanya hanyuma twumvikane icyo abantu bakora kandi tuzagikora.”

Yavuze ko ubu bukwe ari ikimenyetso cy’amahirwe akomeye abanyarwanda bamaze kugira, yo kugira igihugu none bakaba bakomeje kwagura imiryango, nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Aba bana bombi ( Eric na Teta Gisa) Fred Rwigema yababyaranye na Janet Rwigema bashakanye tariki 20 Kamena 1987. Ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 nibwo habaye ubukwe bw’uyu mukobwa wa Rwigema.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’imiryango ndetse n’inshuti za Fred Rwigema zirimo na Perezida Paul Kagame bakuranye ndetse bagafatanya no mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kwerekeza amaso ku gukiza u Rwanda ingoma y’igitugu ya Habyarimana Juvenal.

Ashingiye kuri uyu mubano yari afitanye na Rwigema, Perezida Kagame yavuze ko afata Teta Gisa Rwigema nk’umwana we.

Ati “Teta ni nk’umwana wacu nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n’umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n’iyo miryango mvuze.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitewe n’aya mateka iyi miryango ifitanye, atewe ishema no kuba yabashije gutaha ubukwe bwa Teta.

Nubwo ubu bukwe bwari bwahurije hamwe inshuti n’abagize umuryango wa Fred Rwigema ntibwigeze bugaragaramo uyu muhungu we w’imfura. Kuba atahagaragaye ni ibintu byanagarutsweho na Perezida Kagame, wasabye mushiki we n’umubyeyi we kumubwira ko akwiriye gutaha akaba mu gihugu se n’abandi baharaniye gutahukamo.

Eric Gisa umuhungu wa Rwigema
Ubukwe bwa Rwigema Teta Gisa washyingiranwe na Marvin Manzi, umuhungu wa Kamanzi Louis nyiri Flash FM/TV
Perezida Kagame aganira nabitabiriye ubu bukwe

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger