Icyo Perezida Kagame abona gituma Afurika ihera mu bukene
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeza ko amafaranga abarirwa muri za miliyomi atikirira mu kunyereza imisoro ndetse n’abohereza imitungo yabo hanze , ibi byose bikoreshejwe neza byagirira uyu mugabane akamaro aho kumva ko inkunga z’imishinga ikomeye kuri uyu mugabane zikwiye guturaka hanze gusa.
Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu ijambo rye Perezida Kagame ubwo yafunguraga k’umugaragaro Inama yiga ku guhuza Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga “Transform Africa 2018” iri kubera i Kigali kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Gicurasi 2018 muri Kigali Convention .
Perezida Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko abanyafurika atari abakene ko ahubwo ikibazo gihari ari mu mutwe aho bumva ko batakoresha ubushobozi bwabo ahubwo bagaharira abandi imishinga y’igihe kirere, Aha umukuru w’igihugu yavuze ko amafaranga yose abanyafurika bakorera baba bayakorera abanyamahanga bo bahagora mu bukene budashira.
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza iyo myumvire ngo avuge y’uko ituruka ku bukoroni kuko ahubwo abanyafurika bakwiye gushaka ikintu gituma bisagara inyuma mu iterambere. Iyi nama ihurije hamwe abikorera, abahagarariye ibihugu byabo n’ abafatanyabikorwa mu iterambere bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse bikaba biteganyijwe ko izanitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bitandukanye.
Perezida Kagame yashimiye ndetse aha ikaze abaje muri iyi nama Transform Africa iri kuba ku nshuro ya Kane. By’umwihariko iyi nama ya Transform Africa 2018 iri kugaruka ku isoko rihuriweho na Afurika mu by’ikoranabuhanga n’izindi ngingo zirimo ikoranabuhanga mu bucuruzi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga no kurikoresha, ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, kurikoresha mu kubika amakuru n’ibindi bitandukanye.
Kuri ubu ibihugu byamaze kuba abanyamuryango bahoraho ba Smart Africa ni 22 , isoko ryose hamwe ribumbiye hamwe abaturage bagera kuri 560, 000,000.
AMAFOTO: Village Urugwiro