Icyo Oda Paccy avuga ku kuba benshi bakomeje kwifotoza bamwigana
Umuhanzikazi Oda Paccy yatangaje ko afite imishinga myinshi ari gutegura ndetse anavuga ku mafoto akomeje gukwira abantu benshi bamwigana.
Mu kiganiro na Teradig News Oda Paccy yatangaje ko afite imishinga myinshi mu minsi iri imbere ndetse akaba ateganya gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yise Order aherutse gushyirira hanze amafoto ayitegura bigateza impagarara.
Ati”Video y’iyi ndirimbo nasohoye uyu munsi nafatanije na Urban Boyz nise Order arajya hanze mu minsi ya vuba, mfite imishinga myinshi ir’imbere izakurikira uyu w’iyi ndirimbo. Mfite n’indi mishinga myinshi mfite muri Tanzania”
Umunyamakuru amubajije uko ari gufata inkubiri y’abantu bari kumwigana bifotoza bikinze amakoma, avuga ko nawe yabibonye kuriya kandi akaba nta ruhare yabigizemo. Avuga ko nta byinshi kubijyanye n’uko byaba byaramushimije cyangwa bikaba bimubabaje.
Iyi foto ejo hashize yari yateje impagarara kuri Instagram abanyamakuru barimo Uncle Austin, akaba n’umuhanzi, Arthur Nkusi, Anita Pendo n’abandi nabo bakoze hashtag bari bise “ #OdaPaccyChallenge” yari yakwiye impande zose z’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Oda Paccy aherutse gutangaza byinshi ku mafoto ye avugwaho kwiyandarika no kutubaha umuco, yavuze ko abavuga ko yataye umuco atazi aho babikura.
Uyu mukobwa ufite umwana w’umukobwa yabyaranye na Producer Lick Lick, yatangaje ko kuba yifotoza kuriya nta kibazo we abibonamo cyane ko akazi akora kamusaba kwifotoza, aha yabajije umunyamakuru ati “ese wowe amafoto yo muri 2009 niyo ugikoresha? ” nanjye rero biriya mbikora mu rwego rwo gukomeza gukora akazi kanjye neza.
Ahawe urugero rwa bamwe mu bahanzikazi bakunda kwambara bikwije kandi bakaba bakundwa n’imbaga nyamwinshi barimo nka Adele , uyu muhanzikazi yatangaje ko buri wese aba afite uburyo akorama akazi ke kandi buri wese mu muziki akaba agira imikorere ye .
Inkuru bijyanye: Oda Paccy yifotoje yikinze ikoma ku gitsina(Ifoto)
ORDER, INDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY YAHURIYEMO NA URBAN BOYZ
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS