Amakuru ashushyePolitiki

Icyo itsinda ry’u Rwanda ryerekeje i Kampala riraganira n’irya Uganda ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi

Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe inama ya kabiri ihuza u Rwanda na Uganda, yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ni inama ibaye ikerewe kuko yagiye isubikwa kandi mu yabereye mu Rwanda  tariki 16 Nzeri hari hemejwe ko nyuma y’iminsi  30 ari bwo izabera mu mujyi wa Kampala.

Mu nama y’uyu munsi,  haraganirwa ku kibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu hamwe n’izindi ngingo, haranasuzumwa kandi uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ryifashe.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo itsinda ry’u Rwanda ryerekeza muri Uganda mu biganiro bya kabiri kuri aya masezerano, harebwa aho ageze ashyirwa mu bikorwa.

Itsinda ry’u Rwanda ryerekeje muri Uganda riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, ririmo Minisitiri w’Umutekano Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Ibi biganiro biheruka i Kigali byagize ibice bibiri, icya mbere cyo gufungura inama cyari cyemerewe gukurikirwa n’itangazamakuru, n’icya kabiri cyabereye mu muhezo. Nduhungirehe yashimiye intumwa za RDC na Angola zitabiriye ibi biganiro, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubushake bw’abayobozi b’ibyo bihugu mu mutekano w’akarere.

Yavuze ko u Rwanda na Uganda bisangiye amateka, kandi nk’ibihugu bihurira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bisangiye icyerekezo mu bijyanye n’umutekano, kandi bifite n’amasezerano abishimangira nk’ashyiraho isoko rusange n’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, serivisi, imari n’uburenganzira bwo gutura.

Yakomeje ati “Ariko hari ibintu bikomeje kubangamira umubano w’ibihugu byombi n’ubuvandimwe. Harimo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’u Rwanda, ifungwa ridakurikije amategeko n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda n’ibikorwa bibangamiye ubukungu.”

Yavuze ko amasezerano ya Luanda ateganya uburyo ibibazo byose byashakirwa umuti, akaba yarasinywe nyuma y’urugendo rwatangiriye i Kinshasa muri Gicurasi, rukomereza i Luanda mu Nyakanga ku bufatanye bw’abayobozi ba Angola na RDC.

Yavuze ko nyuma y’inama ya mbere y’i Luanda, akanama k’ibihugu bibiri by’abahuza kasuye u Rwanda na Uganda, hagamije gukusanya amakuru n’ibimenyetso ku mpungenge zagaragajwe, ari nabyo byashingiweho mu gukora amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinye, ubu hakaba harimo kuganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Imyanzuro yafatiwe mu nama yo ku wa 16 Nzeri i Kigali.

1. U Rwanda rwatanze urutonde rw’abanyarwanda 209 bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Uganda yemera ko igiye gukurikirana iki kibazo ikazarekura abo bizagaragara ko badafite ibyaha bashinjwa n’inkiko.

2. Impande zombi zemeranyije ko hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu mu gucira imanza abaturage b’ibihugu byombi.

3. Impande zombi zagaragaje ubushake bwo kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

4. Impande zombi zemeramyije kurangiza amasezerano ajyanye no guhererekanya abanyabyaha, mu rwego rwo gushyiraho umurongo ngenderwaho mu guhererekanya abanyabyaha mu minsi iri imbere.

5. Impande zombi zemeranyije guhagarika icengezamatwara ryaba iryo mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

6. ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu hamwe n’izindi ngingo zizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala mu minsi 30.

7. Inama itaha izabera i Kampala mu minsi 30 iri imbere, harebwa uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ryifashe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger