Icyo FDLR ivuga ku bitero byagabwe mu Karere ka Musanze
Umutwe w’abarwanyi utavugwa rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda FDLR, wahakanye ko nta ruhare wagize mu bitero biherutse kugabwa mu Karere ka Musanze . mu Majyaruguru y’u Rwamda bigahitana abasivili 14, abandi bagakomereka.
Umuvugizi w’uyu mutwe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mutwe ntaho uhuriye n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro gakondo ndetse n’imbunda.
Pierre Cure Ngoma uvugira umutwe wa FDLR yavuze ko amakuru y’ibi bitero nabo bayumvise mu bitangazamakuru.
Yatangaje ibi, mu gihe abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze bavuze ko bakeka ko ibi bitero byagabwe n’inyeshyamba za FDLR.
Abafashwe bashinjwa kuba mu bagabye ibi bitero bamwe muri bo babwiye abanyamakuru ko bava mu mutwe wa FDLR n’uwa RUD-Urunana.
Bemeje ko bateye baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, bakaba barawinjiyemo baciye mu gihugu cya Uganda.
By’umwihariko babarizwa mu mutwe w’inyeshyamba ushamikiye kuri FDLR witwa RUD Urunana, uri mu mitwe itanu yihuje na RNC ya Kayumba Nyamwasa igakora umutwe umwe wa P5.
Aba bagabo uko ari batanu bemereye imbere y’itangazamakuru ko ari bamwe muri 45 bagabye igitero mu gice cyegereye pariki y’igihugu y’ibirunga.
Emmanuel Hakizimana ukomoka mu karere ka Kirehe, ni umwe muri bariya barwanyi wafashwe mpiri n’abaturage b’i Musanze. Yemeye ko yinjiye muri FDLR muri Werurwe mu mwaka ushize.
Ati” Ku giti cyanjye ninjiye muri FDLR muri Werurwe umwaka ushize nyuze muri Uganda aho nari nangajwe n’umuntu wari wanyemereye akazi mu kirombe gicukura zahabu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nkigera muri Congo nisanze muri FDLR aho naherewe imyitozo mu gihe cy’amezi atatu.”
Hakizimana yakomeje avuga ko igitero bagabye i Musanze cyari kiyobowe n’umusirikare wiyita Major Gavana.
Ati” Umuyobozi wacu yari yatubwiye ko intego nyamukuru ari ukubohora u Rwanda. Twari twahawe amabwiriza yo kwica abashinzwe umutekano n’abarinzi ba pariki kugira ngo twinjire bitworoheye.”
Mu bagizi ba nabi harimo n’uwitwa Habumukiza Theoneste, wize muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye na Business administration. Uyu yavuze ko akomoka mu karere ka Burera, akaba yarinjiye muri FDLR avuye muri Uganda aho yari yaragiye kwiga Masters muri Kaminuza ya Makelele.
Ati” Negerewe n’umugabo w’umukire anyumvisha ko ngomba kujya muri FDLR, ambwira ko nibamara gufata igihugu bazampemba kumpa akazi kampa umushahara mwiza.”
Ibi Ngoma abyita ‘itekinika’ ryo gufata abantu bakabategeka gushinja ibinyoma “kugira ngo baharabike abayirwanya[leta]”.
Avuga ko bari mu burasirazuba bwa Congo ntaho bahuriye n’agace k’ibirunga kagabweho ibitero.
Umutwe wa FDLR mu mwaka ushize na mbere yawo wagabye ibitero binyuranye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda ukarwana n’ingabo z’u Rwanda, icyo gihe ariko bwo warabyigambaga.