Icyo Diamond asaba Perezida Magufuli nyuma yo gutemberezwa Kigali Arena
Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz uherutse gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya nyuma cya Iwacu Musika Festival,yagaragaje ko yagize ishyari ryiza nyuma yo gutemberezwa inyubako ya Kigali Arena mbere y’uko akora igitaramo.
Uyu muhanzi watemberejwe iyi nyubako igezweho y’imikino n’imyidagaduro u Rwanda rwujuje ’Kigali Arena’, akigera muri yTanzania asabye Perezida w’iki gihugu kuyibubakira cyangwa agahabwa ubutaka nawe akayiyubakira.
Kuwa Gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019, Diamond nibwo yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo, gisoza ibitaramo by’iserukiramuco rya muzika ’Iwacu Muzika Festival’.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi mbere y’igitaramo yagombaga gukora, yatemberejwe Kigali Arena anasobanurirwa icyo yubakiwe.
Akigera muri Tanzania yavuze ko Arena yabonye mu Rwanda ntahandi iri muri Afurika y’Iburisirazuba, ngo ni inyubako nziza igezweho yujuje byose, asaba Perezida Magufuli kububakira Arena yabo.
Yagize ati” Nkigera mu Rwanda nkabona iriya Arena (Kigali Arena) byankoze ahantu, ariko Perezida wanjye ndamwizeye natwe turayishaka, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena, ni yo ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, nazengurutse ibice bitandukanye biyigize, iriya niyo Arena ya mbere.’
Yakomeje agira ati” Ubwo nababazaga bambwiye ko bakoresheje amezi 6 gusa bubaka Arena, natwe twabishobora, Imana idufashe ihe imbaraga Perezida wacu, n’umutima wo gukorera igihugu atwubakire Arena natwe twishime.”
Diamond yakomeje avuga ko na we aramutse abonye ubutaka yayubaka.
Yagize ati”mpawe ubutaka nakubaka Arena, nayubaka, ni miliyari zingahe, simbizi, ni eshatu, enye, njye nayubaka.”
Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, yatashywe kumugaragaro na Perezida Kagame Paul tariki ya 09 Kanama 2019, izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tenis, izajya kandi yifashishwa mu kwakira ibitaramo bikomeye.