AmakuruImyidagaduro

Icyo Barack Obama avuga ku muraperi Jay-Z washimiwe uruhare yagize muri Hip Hop

Barack Hussein Obama II  wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kumvikana ashimagiza umuraperi Jay-Z umaze imyaka myinshi atwara ibihembo bitandukanye kandi akaba n’umugwizatungo.

Obama ibi yabivuze  mu muhango wo gushima wabereye ahitwa Rock& Roll Hall of Fame muri Leta ya Ohio muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iki ni igikorwa cy’izwi kw’isi hose nka ” Rock&Roll Hall of Fame Induction Ceremony ” gishimira abahanzi byibuze bamaze imyaka 25 basohoye igihangano cyabo cya mbere.

Muri uyu muhango Obama yagize ati ” Jay-Z uri igisobanuro cy’inzozi z’amerika (American Dreams) ” ibi Barack Obama yabivuze agendeye ku kuba Jay Z yaraturutse muri karitsiye zikennye cyane mu mujyi wa New York akaza kubyirengagiza ntibimubuze kugera ku mutungo urenga miliyari y’amadorari kandi akigwizaho ibihembo byinshi.

Jay-Z wari wuzuye ibyishimo kubera aya magambo ya Barack Obama  we yagize ati “nawe urakabije (aseka) uragira ngo ndirire imbere y’aba bazungu koko (adakomeje) turi mu mabyiruka ntitwatekerezaga ko tuzashyirwa mu bazashimirwa muri iki gikorwa kuko twabwirwaga ko Hip Hop ari igihuha kandi itazaramba”

Muri uyu muhango kandi umuhanzikazi Taylor Swift niwe wasusurukije abawitabiriye atangira aririmba indirimbo ye yitwa “Will you love me tomorrow ” mu gihe Jennifer Hudson yaririmbye “A natural Woman ” mu kwibuka no guha icyubahiro Carole King.

Jay- Z ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye uyu muhango

Uyu muhango kandi witabiriwe  n’ibyamamare mu muziki w’isi nka Eminem , Dr Dre, Jennifer Lopez, Lionel Richie na Keith Urban.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger