Amakuru ashushyeIyobokamana

Icyo amategeko avuga ku byaha Bishop Rugage n’abagenzi be bakekwaho

Hashize iminsi mike Polisi y’ u Rwanda itaye muri yombi abavugabutumwa batandatu bakurikiranyweho gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko. Abatawe muri yombi, bamaze gushyikirizwa parike dosiye zabo kuwa Mbere tariki 12 Werurwe 2018 ngo bakomeze gukurikiranwa n’urwego rw’ubushinjacyaha. Ibyaha bakurikiranyweho bibahamye bakaba bahabwa ibihano birimo n’igifungo.

Iri tabwa muri yombi rya Bishop Rugagi , Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, , Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel ryaje nyuma y’uko  hari hamaze gufungwa insengero zitujuje ibisabwa harimo nizaba bavugabutumwa.

Ibi bimaze kuba nibwo Polisi y’u Rwanda yatahuye amakuru ko aba bamwe mu bayobozi b’amadini harimo n’aba 6 bakoze amatsinda bagatangira gukora inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu rwego rwo kugira ngo bacure umugambi wo kutubahiriza aya mabwiriza bari bahawe yo gufunga insengero niko kubata muri yombi kugira ngo babakoreho iperereza.

Ese ukekwaho ibyaha amara igihe kingana gute mu maboko y’ubugenzacyaha?

Umuntu wese ukekwaho ibyaha akorwaho iperereza ari hanze ariko iyo basanze ukekwaho ashobora kubangamira iperereza  ashikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, muri uru rwego ahamara iminsi 15 utabariyemo iy’ikiruhuko, muri iyi minsi aba ari gukorwaho iperereza. Iyo iyi minsi irenze urwego rw’ubugenzacyaha bushikiriza idosiye y’uregwa mu butabera kugirango atangire yiregure ku byaha aregwa.

Ibyaha baregwa biramutse bibahamye bahabwa ibihe bihano?

Iyo uregwa akiburana cyangwa agikurikiranwa n’inzego zinyuranye z’ubutabera, aba akiri umwere kuko urukiko ruba rutaramuhamya icyaha.

Kugeza ubu aba bavugabutumwa nabo ni abere ariko hakurikijwe ingingo z’amategeko, hari ibihano biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana  mu Rwanda, zigaragaza ibihano bahabwa ibi byaha biramutse bibahamye.

Ingingo ya 464 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda rivuga ko  Umuntu wese urwanya ububasha bw’amategeko cyangwa akoshya abandi  kuburwanya, abigiriye ubugome kandi mu ruhame, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Ariko ibi bihano bikubwa kabiri iyo uko koshya kwagize ingaruka mbi.

Gukora inama zitemewe birahanirwa

Ingingo ya  685 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukoresha inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa atabimenyesheje inzego bireba ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger