Icyo Abadepite basaba Minisitiri w’Intebe ku mikorere ya WASAC
Abadepite bahaye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente umukoro wa kabiri nyuma kumusaba kuzaba yararangije gukemura n’ikibazo cy’uruganda rwa SteelRwa rusohora ibinyabutabire bihumanya abaruturiye mu gihe kitarenze imyaka ibiri , ubu hakurikiyeho ikibazo cya WASAC.
Ku byereyeke WASAC (Water and Sanitation Corporation) hashize igihe Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho itsinda ryo gusesengura ibibazo biri muri kiriya kigo gihora gikorera mu gihombo.
Higeze kuvugwa ko hari gahunda yo kugabanya WASAC mo ibigo bibiri ariko ntiratangazwa mu buryo butaziguye ngo itangire no gushyirwa mu bikorwa.
Mu byifuzo by’Abadepite bagize PAC harimo n’icy’uko abagize uruhare mu micungire mibi y’amasoko ya WASAC bazabiryozwa.
Basabye Minisitiri w’Intebe kuvugurura imiterere n’imikorere ya WASAC kugira ngo ibibazo byagaragaye muri iki kigo bihabwe umurongo ugororotse kandi mu buryo budasubirwaho.
Minisitiri w’Intebe yahawe amezi atandatu ngo abe yagize icyo abikoraho.
Nta nshuro n’imwe WASAC yari yakorerwa igenzura ngo basange idafite icyuho mu micungire y’umutungo wayo.
Ibibazo by’iki kigo kiri mu byahinduriwe amazina kenshi ngo wenda kizisubiraho biracyagaragara no mu miyoborere y’imicungire y’abakozi bacyo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 09, Ugushyingo, 2021 ubwo Abadepite bagize ya Komisiyo twavuze haruguru bahuraga bakumva ibisobanuro by’ibigo n’inzego za Leta zagaragayemo amakosa mu mwaka wa 2019/2020, WASAC ni yabimburiye ibindi.
Abadepite bongeye kumirwa ubwo bumvaga amakosa yayigaragarijwe harimo kudatanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kudakurikirana no gukemura ikibazo cy’amazi menshi apfa ubusa no kwishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri.
Iki kigo kandi ngo nta mikoranire inoze gifitanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, RRA, ndetse n’igishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro kurusha iyindi, RURA.
Biratangaje kuba WASAC yarambuye Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro imisoro ingana na Frw 5,000,000,000!
Ikindi cyumije Abadepite bagize PAC ni uko kuva mu mwaka wa 2014/2015 kugeza mu mwaka wa 2019/2020 WASAC ikirimo ibibazo by’imiyoborere n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Bigaragazwa ko nta kintu kinini yigeze ikosora muri iyo myaka yose.
Iki kigo kiri mu bimaze kuyoborwa n’abayobozi benshi barimo uwitwa Sano, Muzora n’abandi cyananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu Turere twa Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi.
Iyi mishinga yashowemo agera kuri Frw 64, 000, 000, 000.
Abadepite, abakora mu Rwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Abanyarwanda muri rusange bakomeje kwibaza iherezo ry’imikorere idahwitse y’Ikigo WASAC.
Kubera ko bisa n’ibyananiranye ndetse bikaba byarananiye na Minisiteri y’ibikorwa remezo, Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, basabye Minisitiri w’Intebe kuba ari we wicara akiga ibya WASAC akabiha umurongo uhamye.