AmakuruPolitiki

Icyizere cy’uko Mme Louise Mushikiwabo azayobora La Francophonie gikomeje kuba kinshi

Mu gihe habura iminsi 5 yonyine ngo amatora y’ugomba kuyobora umuryango mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha igifaransa ngo abe, Ikizere cy’uko Mme Louise Mushikiwabo yakwegukana iyi ntebe ni kinshi.

Aya matora ateganyijwe kubera mu nama y’abanyamuryango b’uyu muryango iteganyijwe kubera i Yerevan muri Armenia, hagati y’itariki ya 11 n’iya 12 Ukwakira 2018.

Iyi nama yabimburiwe n’iya 105 y’abajyanama bahoraho ba Francophonie iri kubera i Yeveran magingo aya. Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama yitabiriwe na Ambassadeur w’u Rwanda mu Bufaransa, bwana Jacques Kabare.

Mu gihe habura iminsi itanu yonyine ngo hamenyekane ugomba kuyobora La Francophonie mu myaka 4 iri imbere, Ikizere ni kinshi ku banyarwanda no kuri Mme Mushikiwabo cy’uko nta kabuza agomba kwegukana uyu mwanya.

Ibi bishimangirwa n’uko ibihugu 29 bya Afurika bikoresha igifaransa byatangaje ko bizamushyigikira, ndetse na Emmanuel Macron uyobora igihugu cy’Ubufaransa akaba yarashimangiye ko igihugu cye kiri inyuma ya Mme Mushikiwabo.

Mu bihugu 84 bihuriye muri uyu muryango, 58 byonyine ni byo byemerewe gutora, mu gihe 26 bigomba kuba indorerezi. Amahirwe menshi kuri Mushikiwabo rero ni uko ibi bihugu 29 bya Afurika byiyemeje kuzamushyigikira byose byemerewe gutora.

Amagambo ya Perezida Macron kandi ni ikimenyetso simusiga cy’uko Mushikiwabo azegukana aya matora, dore ko n’amateka agaragaza ko umukandida Ubufaransa bwagiye bushyigikira muri aya matora ari we wagiye uyegukana.

Ikizere cy’Abannyarwanda kinagaragarira muri Amb. Olivier Nduhunngirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, wavuze ko u Rwanda rufite ikizere cy’uko Louise Mushikiwabo azegukana uyu mwanya, bijyanye n’uko ibihugu bitandukanye byo ku isi byatangaje ko bizashyigikira uyu mukandida w’Umunyarwanda.

Ku rundi ruhande Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo akanaba Umunyamabanga mukuru wa La Francophonie, yatangaje ko afite ikizere cyo kwisubiza uyu mwanya n’Ubwo Haiti yavukiyemo na Canada ari byo bihugu rukumbi byamuhaye ikizere cyo kuzamushyigikira.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ku wa kane w’iki cyumweru, yavuze ko ibyo yakoreye uyu muryango ari byo azereka abawugize bityo akaba afite ikizere cy’uko azatorwa n’ubwo Ubufaransa na Afurika batamushyigikiye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger