AmakuruPolitiki

Icyitezwe mu kiganiro perezida Kagame yagiranye n’umunyamabanga wa LoNI

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres cyibanze ku kwiyongera gukabije kw’ihohoterwa n’amagambo ashingiye ku moko biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko igisubizo kuri iki kibazo atari ugukoresha imbaraga za gisirikare ahubwo ko igisubizo ari icya politiki.

Perezida Kagame na Guterres baganiriye kandi ku bufatanye bw’Akarere bugamije kugarura amahoro muri Congo.

Perezida Kagame yavuganye na Guterres nyuma y’amasaha make aganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Antony J. Blinken, aho yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo gahunda z’ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri RDC no mu Karere kose.

Ibi biganiro birimo kuba kandi mu gihe imirwano ikomeye yongeye gushyamiranya inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’ihuriro ry’inyeshyamba Wazalendo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger