AmakuruImyidagaduro

Icyihishe inyuma y’amasezerano Urban Boys yagiranye n’umuyobozi wa Safi

Mu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya tariki ya 06 Ukwakira 2018, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto ya Nizzo na Humble Jizzo  bahagararanye na Bad Rama ushinzwe kureberera inyungu abahanzi batandukanye bakorera muri The Mane harimo na Safi wavuye muri Urban Boys agahitamo gukora ku giti cye, aba bagabo bari bafite impapuro ubona ko basa naho bamaze gusinya amasezerano.

Umunyamakuru wa Teradignews yagerageje kubaza Bad Rama uyobora The Mane iby’aya mafoto ndetse n’ibijyanye n’amasezerano baba basinye ariko amubera ibamba amubwira ko nta byinshi abivugaho, abajijwe ni ba ari ukugirango Urban Boys izabafashe mu bitaramo bizenguruka igihugu The Mane iri gutegura ariko na byo abihakana yivuye inyuma.

Hari amakuru ava mu nshuti z’aba bombi avuga ko impamvu Bad Rama adashaka kugira icyo atangaza ku masezerano adahakana ko yagiranye na Urban Boys, ari ukugira ngo babanze bashyushye iyi nkuru hanze ku rundi ruhande ari na ko bamamaza ibi bitaramo bari kwitegura gukora.

Aya makuru kandi akomeza avuga ko amasezerano The Mane yagiranye na Urban Boys ari ayo kuzabafasha muri ibi bitaramo, ni ukuvuga ko bazaririmbamo, mu gihe byaba bibaye, ni ubwa mbere Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boys baba bahuriye mu gitaramo kimwe na Safi wabihenuyeho akabasiga agahitamo gukora muzika ku giti cye.

Ugerageje kubaza aba basore babiri basigaye muri Urban Boys (Humble Jizzo na Nizzo), na bo bavuga ko nta cyo bemerewe gutangaza kuri aya masezerano dore ko Bad Rama yamereye umunyamakuru wa Teradignews ko ukuri kuzajya hanze muri iki cyumweru.

Ibi bitaramo bizahera i Rubengera tariki ya 11 Ugushyingo 2018, kuri Centre Culturel ya Rubengera mu gihe ku ya 17 Ugushyingo bazataramira i Rusizi ahabera imurikagurisha , ku ya 23 bataramire i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda na ho tariki ya 24 Ugushyingo bataramire kuri stade ya Nyamagabe.

Nyuma y’ibi bitaramo, hazakurikiraho , ibitaramo byo mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba, amatariki y’ibi bitaramo yo bazayatangaza mu minsi iri imbere kuko hari ibitaranozwa neza nkuko umuyobozi wa The Mane, Bad Rama aheruka kubitangariza Teradignews.

Hari kwibazwa byinshi ku cyakurikiraho mu gihe Urban Boys yasinya amasezerano yo gukorera muri The Mane dore ko na bo bari bafite inzu itunganya umuziki bise’Urban Record’.

Abinyujije kuri mbuga nkoranyambaga, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 04 Ukwakira  Niyibikora Safi ‘Madiba’ yatangaje ko imikoranire ye na Urban Boys yarangiye nyuma y’imyaka 10 bari bamaranye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger