AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Icyihishe inyuma ku gutsindisha abanyeshuri 100% kwa Wisdom School mu bizamini bya leta

Kuwa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, ishuri rya Wisdom ryashimiye abana bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2020 ndetse hanishimirwa intambwe iki kigo gikomeje gutera kuva cyabona izuba gitsindisha abanyeshuri 100%..

Mu muhango wari uhagarariwe ku isonga n’umuyobozi w’iki kigo, Nduwayesu Elie, wari wahuriyemo n’ababyeyi, abarezi ndetse n’abana batsinze neza bakagira amanota 5, ubuyobozi bw’iki kigo bwahembye abana 27 aho buri wese yahawe igihembo nyamukuru cy’amafaranga ibihimbi 50rwf n’impamyabimrnyi y’amasomo batsinze.

Bamwe mu banyeshuri bagize amanota ya mbere bahize abandi mu bizamini bya leta, biga mu ishuri rya WISDOM riherereye mu Karere ka Musanze, bashimiwe ku mugaragaro, ariko banahabwa umukoro ukomeye wo kudasubira inyuma bibutswa ko aho bagiye ariho hakomeye kuruta aho bavuye kandi ko bakwiye kuzirikana gukomeza kuzamuka aho gudubira inyuma.

Bam we mu banyeshuri bahembwe n’ubuyobozi bw’ikigo cya Wisdom, batangaje bimwe mubbintu by’ingenzi bakesha insinzi yabo, bagaragaza cyane cyane ko babikesha kuba bafite abarimu beza, umutekano wo mu kigo ndetse n’ubufatabye bwabo n’ababyeyi babo.

Izere Kenny ni umwe mu barangije amashuri abanza wagize amanota atanu, avuga ko insinzi ye ayikesha umurongo mwiza bahawe n’ishuri yizeho, umusanzu w’ababyeyi bamubaye hafi ndetse n’uruhare yagize mu kwiga adacika intege.

Yagize ati ” Gutsinda kuri uru rwego mbikesha Wisdom, abarimu batwigisha neza ntitubatinya tubisanzuraho icyo tunaniwe tugasobanuza. Ababyeyi nabo bakamfasha gusubira mu masomo twize uwo munsi, akampa imyitozo myinshi ibyo nishe bakankosora, bigakurikirwa n’uko nanjye nigaga nshyizeho umwete, ibyo byose rero biri mu bituma mbasha gufata amasomo mu mutwe ntimbyibagirwe kuko badahwema kumfasha.

Izere yakomeje avuga ko umukoro yahawe na Wisdom School, azaharanira kuwukora neza agakomeza guhesha ishema iki kiho ndetse akagaragaza ko hari umurava yatojwe kandi agomba kugenderaho mu masomo ye yose.
Mbabazi Justine nawe avuga ko amanota atanu yagize, ayakesha kutarangara bityo ko n’aho agiye azakomeza guhatana kugira ngo atazasubira inyuma kandi ubuzima bwiza kuri we abukesha kwiga neza.

Ati ” Ibyo nagezeho mbikesha kutarangara natojwe n’ababyeyi n’abarimu byanjye, intego ni ugukomeza guhatana ku buryo ntazasubira inyuma, kuko ubuzima bwiza kuri njye nzabukesha kwiga neza, ngira inama bagenzi banjye kwiga bashyizeho umwete, kuko impamvu twishimira ibihembo twahawe ni uko twabikoreye”

Ababyeyi bafite abana batsinze neza ibizamini bya keta biga muri Wisdom, nabo bemeza ko nta gisa no kohereza umwana wawe kwiga muri iki kigo kuko cyo ubwacyo kiri ahantu jeza hatuma umwana atarangara bityo bigatuma yita ku masomo neza.

Ikindi kandi aba babyeyi bemeza ni uko iki kigo gifite abarimu b’abahanga bafasha umwana gukura mu myigire ye kandi bakanakurikirana umwana nyima y’amasomo bamufasha kwiyibutsa ibyo bize.

Ana babyeyi bagaragaje ko nabo ubwabo bafite inshingano zikomeye zo kuba hafi umwana bamufasha gusubira mu masomo, bamenya ibyangombwa akeneye bakirinda kumutererana ngo bumve ko kwiga kwe bireba we na mwarimu gusa.

Umuyobozi mukuru wa Wisdom School Nduwayesu Elie, avuga ko kugira ngo umwana wiga muri iki kigo akurane umurava wo Gutsinda neza ari uko aremwamo icyizere ko ashoboye, ariko akagira ibyo yongeraho, ikindi ngo umwarimu nawe ahiga imihigo izafasha umunyeshuri gutsinda.

Yagize ati ” Umwana wese wiga muri Wisdom kuva mu wa mbere kugeza mu wa Gatandatu, aremwamo icyizere ko ashoboye, umwarimu nawe agomba guhiga umuhigo uzatuma umwana abasha Gutsinda, abana nabo barahiga uko mwababonye bose bagize atanu mu isomo ryose bakoze babonye rimwe. Abasigaye nabo bose babonye ibigo byiza mu by’indatwa dufite, kuko muri Wisdom mu kibonezamvugo cyacu nta gutsindwa bibamo.”

Abana bahawe ibihembo bahize abandi mu bizamini bya leta, biga muri Wisdom School bagera kuri 27, mubana 177 bakoze, mu gihe abandi basigaye bose nabo batsinze neza bakabona ibigo byiza, hirya no hino mu Gihugu.

Kuva Wisdom School yatangira gukora ibizamini bya leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri bagera ku 1416 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger