AmakuruAmakuru ashushye

Icyemezo cya Russia nyuma y’ubusabe bwa Ukraine mu biganiro Istanbul

Russia yatangaje ko “izagabanya cyane” ibikorwa bya gisirikare by’imirwano mu turere tubiri tw’ingenzi two muri Ukraine, “mu kongera icyizere ku mpande zombi” mu biganiro by’amahoro.

Icyo cyemezo cyo kugabanya ibikorwa mu bice bikikije umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine n’umujyi wa Chernihiv wo mu majyaruguru, ni cyo kimenyetso cya mbere cy’umusaruro ufatika uvuye mu biganiro.

Ariko ntibizwi uko kugabanya ibikorwa bya gisirikare uko ari ko kose kuzaba kungana, ndetse leta ya Ukraine ikomeje gushidikanya ku bivugwa n’Uburusiya.

Amerika n’Ubwongereza na byo byavuze ko iryo sezerano ry’Uburusiya rikwiye gufatwa mu buryo burimo kwigengesera.

Ku wa kabiri, Minisitiri wungirije w’ingabo z’Uburusiya Alexander Fomin yavuze ko igihugu cye “kizagabanyaho inshuro nyinshi igikorwa cya gisirikare” mu nkengero z’imijyi ya Kyiv na Chernihiv.

Yongeyeho ko nta ntambwe yari yaterwa ku “murongo wo kudafata uruhande no kutagira intwaro za nikleyeri” kuri Ukraine, ingingo ebyiri z’ingenzi zihangayikishije Uburusiya.

Ariko ibyo Uburusiya bwiyemeje byo kugabanya ingabo, byakiranywe kudashirwa amakenga.

Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ryo ku wa kabiri, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagize ati: “Abanya-Ukraine si abantu bashukwa [bemera icyo ari cyo cyose babwiwe]”.

Yongeyeho ati: “Dushobora kuvuga ko ibimenyetso… ari byiza, ariko ibyo bimenyetso ntibizika [ntibibuza kumvikana] ibiturika cyangwa ibisasu by’Uburusiya”.

Umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) John Kirby yagize ati: “Twabonye gusa umubare muto utangira kuva i Kyiv”. Yongeyeho ko abantu bakwiye kuba “bitegura kubona igitero kinini ku tundi turere twa Ukraine”.

Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza na yo yaburiye ko bishoboka ko Uburusiya “buzashaka kuyobya imbaraga zo kurwana buzikura mu majyaruguru buzerekeza mu gitero cyabwo mu turere twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba”.

Uburusiya busanzwe bwaramaze guha ikindi cyerekezo igitero cyabwo muri Ukraine, bucyohereza mu turere two mu burasirazuba.

Bwahuye n’inzitizi mu majyaruguru y’umurwa mukuru Kyiv, none burimo no gushaka gufata umuhora (umuyoboro) wo ku butaka unyura mu majyepfo werekeza ku mupaka w’Uburusiya

Inkuru yabanje

Ubusabe bwa Ukraine ku Burusiya mu biganiro byabaye ku mpande zombi Istanbul

Twitter
WhatsApp
FbMessenger