Icyatumye Paty Habarugira atandukana na RBA yari amazemo imyaka 10
Abakurikira ibitangazamakuru bya RBA bari bamaze igihe batumva batanabona umunyamakuru Patrick Habarugira mu biganiro bitandukanye bivuga ku mikino bakibaza aho yaba yaragiye.
Kuri ubu uyu munyamakuru ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda mu biganiro bivuga kubijyanye na Siporo bimaze kwemezwa ko yatandukanye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA (Rwanda Broadcasting Agency).
Uyu munyamakuru wari umaze imyaka icumi akorera RBA yerekeje hanze y’u Rwanda uyu munsi ku wa gatanu taliki 6 Kanama 2021.
Impamvu atumvikanaga mu biganiro bitandukanye ni uko uyu mugabo Patrick Habarugira yari amaze iminsi yitegura urugendo afite. aho agiye gukomeza amashuri muri Canada.
Paty Habarugira yemeza ko yamaze gutandukana na RBA ubu agiye gukomeza amashuri muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme i Quebec.
Paty avuga ko agomba gusiga umuryango we, cyane ko we ahamya atari ngombwa ko bajyana muri Canada nubwo amasomo ye azamara imyaka ibiri. Paty yize mu Itangazamakuru muri ICK gusa nanone yanabaye umwarimu mu gihe kigera ku myaka itatu.
Patrick Habarugira muri RBA, azibukirwa kuri byinshi cyane ko yayoboraga ishami rya siporo muri iki kigo, mu gihe yari amaze muri iki kigo cyane mu itangazamakuru rya siporo yegukanye ibihembo bibiri nk’Umunyamakuru Mwiza wa Siporo mu 2017 no mu 2020.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452