Icyatumye ibigo nka CNLG ,FARG,NURC na Komisiyo y’Itorero bikurwaho
Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’Ikigega cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Abarokotse Jenoside Batishoboye (FARG).
Umwanzuro wo gukuraho izi Komisiyo n’iki Kigega wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ibi bigo bikuweho nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yashyizeho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshongano mboneragihugu bivuze ko inshingano za buriya bigo zahawe iyi minisiteri nshya benshi batangiye kwita MINIUBUMWE.
Iyi Minisiteri nshya Iheruka guhabwa Dr. Bizimana Jean-Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG,ikaba ariyo izajya itegura za politiki, inashyire mu bikorwa gahunda zinyuranye zabarizwaga muri biriya bigo byakuweho.
Biteganywa ko iyi mishinga y’amategeko izabanza kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko, ziriya nzego zikavaho ku mugaragaro.
Ubwo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yashyirwagaho, byahise bitangazwa ko ije gushimangira akazi kamaze igihe gakorwa na ziriya nzego zakuweho.
Mu gihe iyo minisiteri yari imaze gushyirwaho, yari itarahabwa ubushobozi bw’abakozi bwatuma ikora inshingano zayo, uretse guhabwa Minisitiri n’Umunyamabanga uhoraho.
Kuri uyu wa 21 Nzeri hemejwe Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu.
Ni ukuvuga ko iyo mbonerahamwe igomba kuzuzwamo abakozi, ubundi Minisiteri igatangira gukora.
Bimwe mubyaranze ibi bigo byakuweho
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yashinzwe mu mwaka wa 1998, kugira ngo ifashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo bitaboroheye bari bavuyemo.
Kuva mu 1998 yarihiye abanyeshuri 107,921 mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri 33,349 barangije kwiga kaminuza, hasigaye abagera ku 4000 bakiga kaminuza.
Bamaze gutangwaho miliyari 197 Frw ava mu ngengo y’imari ya Leta.
Muri gahunda y’amacumbi hamaze kubakwa inzu 29,015 nshya, hasanwe inzu 4050, byose byatwaye miliyari 77 Frw.
Hari n’ibindi bikorwa byakozwe birimo inkunga y’ingoboka, ubuvuzi, gushyigikira imishinga iciriritse n’ibindi.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yari yarashyizweho n’Itegeko n° 03/99 ryo ku wa 12 Werurwe 1999, yateganywaga kandi n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 mu ngingo yaryo ya 178 nk’uko ryavuguruwe muri 2015.
Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu (NIC) yo yari yarashyizweho n’Itegeko n°41/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo, risohoka mu Igazeti ya Leta n° 29 yo ku wa 22 Nyakanga 2013.
Bizimana Jean-Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG , niwe wahawe kuyobora Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda