AmakuruImyidagaduro

Icyatumye Beyoncé yiyegereza cyane umugabane wa Africa muri album nshya “The Lion King: The Gift.”

Beyoncé Giselle Knowles-Carter umuririmbyikazi w’icyamamare ku Isi , muri album nshya aheruka gushyira ahagaragara, zimwe mu ndirimbo ziyigize nyinshi zirimo uruhurirane rw’ijyana ny’afurika, indimi zo kumugane wa afurika ndetse n’abahanzi 10 babanyafurika yakoranye nabo indirimbo.

Iyi album “The Lion King: The Gift.” igisohoka benshi batunguwe no kumva uyu muhanzikazi yarakoresheje ibintu bimwe na bimwe byo ku mugabane wa africa ndetse nawe ubwe akavuga ko akomoka kuri uyu mugabane mu bwoko bw’Abayoruba, hari naho mu ndirimbo yahuriyemo n’umugabo we Jay Z na Childish Gambino, yitwa “MOOD 4 Eva” iri kuri iyi album ye yatuye afurika  mu gitero cyayo cya gatatu yaririmbyemo ko umugabo we akomoka mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi iyi album yayigereranyije ‘n’ibaruwa y’urukundo kuri Afurika’ kubera abahanzi batandukanye kuri uyu mugabane bayiriho.

Mu gusobanura impamvu yahisemo gukoresha abanyafurika benshi kuri iyi album , Beyoncé yavuze ko byari uburyo bwo gushaka impano nziza zo kuri uyu mugabane ndetse no kuzamura umuziki wa mwiza wa Afurika.

Aganira na  ABC News yagize ati “Nashakaga ko twifashisha impano nziza kurusha izindi muri Afurika, kandi ntidukoreshe ijwi cyangwa uburyo njye numvamo ibintu. Nashakaga ko ukomeza kuba umwimerere, wa muziki mwiza wa Afurika.”

Beyoncé yavuze ko ‘Ingoma nyinshi cyangwa iyo midiho mishya y’indirimbo ziri kuri iyi album  yavanzwe n’abatunganya indirimbo bamwe bo muri Amerika, ni nk’aho twakoze injyana yacu nshya.’

Iyi album iriho indimi zitandukanye zitandukanye zo ku mugabane wa afurika zirimo nk’Iki-Zulu, Igiswahili, Xhosa n’Iki-Yoruba; iriho n’injyana nka Afrobeats, Pop, R&B, hip-hop ndetse Gqom yo muri Afurika y’Epfo

Iyi album nshya ya Beyoncé iriho indirimbo yiswe ‘Spirit’ irimo ahavugwamo Igiswahili, gikoreshwwa cyane muri Afurika, yumvikanamo avuga mu ijwi ryisubiramo inshuro ebyiri ngo “Uishi kwa mda mrefu mfalme’’, bishatse kuvuga ngo “Uzarame Mwami.’’

Injyana ya Afrobeats iri mu njyana zo muri Afurika zikunzwe cyane ku ntera yo hejuru ku umugabane wa Afurika, ikunzwe by’umwihariko mu Bwongereza, hamwe n’izindi nka Afropop na Afrofusion nazo zihagaze neza ku Isi hose.

Kuri iyi Album nshya ya Beyonce hagaragaraho abahanzi 10 bo muri Afurika bakoranye nawe indirimbo

Tekno Miles uri mubahanzi bakorany na Beyonce indirimbo iri kuri iyi album  umwaka ushize yasinyanye amasezerano na Universal Music Group Nigeria na Island Records yo gukwirakwiza ibihangano bye, mu gihe Yemi Alade we yaheshejwe amahirwe n’ibitaramo bye byo kuzenguruka i Burayi.

Yemi Alade umwe mubahanzikazi bahagaze neza ku mugabane wa Africa  yavuze ko abahanzi benshi bafite inkomoko yabo muri Afurika bavuga ko bagiye guhesha ikuzo umugabane wabo ariko ntibabikore.

Ati “Bose baravuga ariko ntibabishyire mu bikorwa. Ibi siko biri kuri Beyoncé. Ku muntu nk’uwo ufite uwo muco wo gufata igihe cye n’imbaraga, Afurika bitwereka agaciro kacu.”

Mr Eazi na Burna Boy bo bamamaye cyane ubwo baririmbaga mu iserukiramuco ryo muri Amerika rya Coachella ryabaye uyu mwaka riri mu maserukiramuco akomeye ya mbere ku Isi.

Tiwa Savage we asanzwe ari umwe mu bafitanye amasezerano yo gufashwa mu gukurikirana inyungu ze mu muziki na Roc Nation ya Jay-Z na Universal Music Group bakorana mu buryo bw’ibijyanye no gufata amajwi y’indirimbo ze.

Wizkid we mu 2016 nibwo yiguye umubare w’abakunzi b’umuziki we cyane  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  ubwo yakoranaga indirimbo na Drake bise ‘One Dance’ aba umuhanzi wa mbere muri Nigeria wagiye ku rutonde rwa Billboard Hot 100, iba n’indirimbo ya mbere yakinnwe inshuro miliyari kuri Spotify.

Izina rya album ryakomowe kuri film yitwa Lion King Beyonce yanakinnyemo, yakozwe n’ikigo gitunganya film muri Amerika cya Disney.
Album nshya ya Beyonce yahawe umwihariko abahanzi n’abatunganya indirimbo bo muri Afurika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger