Icyateye umwuka mubi umaze iminsi hagati ya Bruce Melodie na Ama G The Black cyatangiye kumenyekana
Mu minsi ishize twagiye tubagezaho zimwe mu nkuru za Ama G The Black aho yagiye yumvikanamo yibasira umuhanzi Bruce Melodie mu magambo uyu muraperi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ariko hakibazwa icyateranyije aba bahanzi bombi bari basanzwe ari inshuti zakadasohoka.
Kuri ubu hari amakuru yashyizwe hanze n’umusore witwa Jean Luc umusore w’ibigango ucungira umutekano Bruce Melodie avuga ko igihe Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black yakoraga ubukwe yakeneye abasore bamucungira umutekano hanyuma yegera uyu musore ngo amufashe kuri iyi serivise Ama G yari akeneye mu bukwe bwe.
Jean Luc avuga ko yahawe na Ama G The Black akazi ko kumushakira abandi basore babiri bafatanya kumucungira umutekano muri ubwo bukwe hanyuma bumvikana ko abishyura 20.000 rwf kuri buri muntu. Gusa ngo Ama G The Black yahise yishyura aba basore ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda nubwo bari batatu hanyuma andi ababwira ko azayabaha nyuma y’ubukwe burangiye.
Uyu musore yagize ati
“Ama G The Black yakoze ubukwe, aratwifashisha mu bijyanye n’umutekano w’ubukwe bwe, haza kuvukamo ikibazo cyo kutishyurwa. Twari twavuganye ko agomba kunyishyura nyuma y’ubukwe bwe nyuma mwishyuza yabwiye ko ahuze ndamwihorera. Yari yampaye hafi y’amafaranga twari twavuganye. Twari abantu batatu ampa aya babiri kuko abo babiri ntabwo mba mpagaze nka bo ku mafaranga. Mu kumwishyuza ayanjye yashatse ko mutwerera.”
Nyuma y’ibi ngo Ama G The Black yagereye Bruce Melodie nk’umuvandimwe wa hafi ngo amufashe gukemura iki kibazo yari afitanye n’ushinzwe umutekano we , Bruce Melodie akamubwira ko atakivanga mu kibazo cyabo ndetse ngo yanga ku mwishingira amwishyurira uyu musore wari umumereye nabi amwishyuza binavugwa ko yanamufatiriye telefone.
Bruce Melodie ubwo yari ari kuri Radio Isango Star Bruce yavuze ko nta kibazo afite kuri Ama G The Black, ahubwo ko uyu mugabo ari we ukimufiteho nabwo biturutse ku kibazo yagiranye n’umurinzi wa Bruce Melodie twavuze haruguru.
“Ikibyihishe inyuma sinkizi neza ariko nticyaba ari ikibazo yagiranye na njye. Njyewe ntabwo meze nka Ama G, ntabwo nafata inkuru ze n’abandi bantu ngo nzizane hano. Ni abantu bakuru kandi b’inshuti zanjye bakwiriye kurangiza ikibazo cyabo ntiriwe nzamo.”
Nyamara iyo uganirije impande zombi kuri iki kibazo aba bagabo bombi Ama G na Melodie bahunga iki kibazo ndetse na Bruce Melodie akavuga ko ntakintu yavuga kuri Ama G Th Black.
Mu minsi mike ishize haherutse kujya hanze indirimbo Ama G na Brice Melodie bahuriye yiswe “Ikotomini ” gusa hari andi makuru atugeraho avuga ko Melodie iyi ndirimbo atayitayeho ngo kuko bajya kuyisohora batabyumvikanyeho hagati yabo.