AmakuruImyidagaduro

Icyasimbuye Primus Guma Guma Super Star buri muhanzi yifuzaga kujyamo

Abateguraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star buri muhanzi yifuzaga kujyamo nyuma yo gutangazako iri rushanwa ribaye rihagaze, ubu hari ibindi bitaramo bizazenguruka igihugu cyose byamaze gutegurwa bisa n’ibyasimbuye Guma Guma.

Ibi ni ibitaramo 5 bizenguruka intara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali, icyakora si irushanwa nkuko Primus Guma Guma Super Star yari imeze, ahubwo ni ibitaramo byahujwe no kwishimira imyaka u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge biteguwe na East African Promoters (EAP) yari inasanzwe itegura Primus Guma Guma Super Star.

Icyakora aba bategura ibi bitaramo ntabwo beruye ngo basobanure neza imiterere y’ibi bitaramo ndetse n’abahanzi bazabyitabira gusa bavuga ko icyo abantu bamenya ari uko ibi bitaramo bihari hanyuma amakuru yabyo bakaba bazayatangaza igihe nikigera.

Ubwo Bralirwa yeteraga inkunga Primus Guma Guma Super Star yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru mu minsi ishize, babajijwe impamvu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryavuyeho maze basubizako bari kwiga ku yindi mishinga harebwa uburyo bakomeza gutaramana n’abanyarwanda bidaciye muri iri rushanwa gusa ahubwo bakabaha n’akandi kantu gashya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger