Icyamamare mu mikino njya rugamba Silver King yapfiriye imbere y’abafana(Amafoto)
Icyamamare Cuauhtémoc González Barrón wamenyekanye nka Silver King wakinaga amarushanwa ya shampiyona y’Isi mu gukirana baturana hasi (Wrestling), yapfiriye imbere y’imbaga y’abafana nyuma yo kwitura hasi arimo kurwana.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Mexique , yitabye Imana ejo kuwa Gatandatu mu Mujjyi mujyi wa Londres mu Bwongereza ubwo yarwanaga na Warrior Youth mu irushanwa rya Lucha Libre ryabereye muri Roundhouse.
Abari bagiyeye kwihera ijisho iby’iri rushanwa ubwo yituraga hasi babanje kugira ngo ni imyeyerekano isanzwe uyu mukinnyi arimo mbere y’uko bihutira kumugeraho ngo bamuhe ubufasha ubwo yahweraga.
Umwe mu bari muri iyi nzu, yabwiye ikinyamakuru The Sun ati ”Byari biteye ubwoba, buri wese yahise asohorwa ariko nta mbangukiragutabara yigeze ihagaragara mu minota igera kuri 20.”
Nyuma y’iminota mike, ku rubuga rwa Twitter rwa ‘Lucha Libre’ bashyizeho ifoto y’uyu mugabo n’amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro.”
Barrón w’imyaka 51 yari icyamamare mu gihugu cya Mexique, aho yakinnye filime ya Nacho Libre mu 2005 ari kumwe na Jack Black.
Uyu mugabo akomoka mu muryango uzwiho kuvamo abakinnyi bakirana, aho se ari Dr Wagner wamenyekanye muri uyu mukino mu myaka ya za 60. Silver King yahanganye muri shampiyona y’Isi hagati y’umwaka wa 1997 na 2000.