Icyamamare mu gukina filime Steven Seagal arashaka kuba guverineri mu Burusiya
Steven Frederic Seagal umunyamerika wamamaye cyane mu gukina amafilime arashaka kuba guverineri wagace gakomeye ka Primorsky Krai ko m’uburasirazuba bw’igihugu cy’igihange ku Isi ,Uburusiya (Russia).
Uyu mukinnyi wa Filime yari ari kwiyamamaza kuyobora agace ka Primorsky Krai nka guverineri muri ako gace ,gusa amatora yaho yarasubitswe kubera imyivumbagatanyo aza kwimurirwa mu kwezi ku Ukuboza uyu mwaka wa 2018.
Mu kwezi gushize taliki ya 26 Nzeri nibwo Steven Seagel yasuye igice cy’Uburasirazuba bwa Primorsky Krai ari nako gace ashaka kuyobora. Steven Seagel yahawe ubwene gihugu bw’Uburusiya na Vladimir Putin ubwe mu 2016, ndetse ahita ahabwa umwanya muri leta nk’uhagarariye Uburusiya mu mubano wabwo n’Amarika n’Ubuyapani. (Russia’s special representative for relations with the United States and Japan) umwanya yahawe muri uyu mwaka.
Steven Seagel w’imyaka 66 aherutse kuvuga ko byamushimisha cyane kuyobora agace ka Primorsky Krai kugirango ahagararire Vladimir Putin muri aka gace.
Steven Seagel ni umugabo ukunda kwambara imyenda izwi nka kimono mu mikino njyarugamba nka Karate na Aikido na Dojo , dore ko muri iyi mikino anafitemo imikandara 7 y’umukara ni ukuvuga dan zirindwi zose.
Usibye gukina filime Steven Seagal ni n’umuhanga mu mikino njyaruganga (martial artist), ndetse rimwe na rimwe acishamo akanaririmba, Yagiye akina filime zitandukanye yakinnye nka ”Above The Law’ ,’Under Siege’, Navy SEALs.