Icyamamare Alpha Blondy yavuze impamvu atitabariye igitaramo cya Kigali Up ubushize
Iyo uvuze injya ya Reggae muri Afurika uhita wumva Lucky Philip Dube witabye Imana ndetse hakiyongeraho icyamamare Alpha Blondy urataramira abanyarwanda kuri uyu mugoroba kuri Stade Amahoro i Remera.
Alpha Blondy yatumiwe n’abategura iserukiramuco rya Kigali Up, ubushize ubwo yatumirwaga ntabwo yabashije kuza kubera ko ngo habaye ho kwibeshya akemera ko azaza gutaramira abanyarwabfda kandi hari akandi kazi yari afite muri Amerika, Alpha Blondy yahise asaba imbabazi abanyarwanda.
Alpha Brondy uri i Kigali yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nyakanga ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.
Alpha Blondy na bagenzi be bazaririmba muri Kigali Up cyane ko igomba kumara iminsi itatu kuva kuri uyu wa 26 kugeza tariki ya 28 Nyakanga 2018, bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubaganiriza ndetse no kurebera hamwe uko bameze mbere y’uko iri serukiramuco ritangira.
Muri iki kiganiro Alpha Blondy yabajijwe impamvu ataje mu Rwanda muri Kigali Up y’umwaka ushize maze atangaza ko habayeho kwibeshya baafata akazi mu gihe nyamara bari bafite akandi muri Amerika, aha akaba yahise asaba imbabazi Abanyarwanda abizeza ko uyu munsi bagomba kubona byinshi ku byo bari biteze.
Blondy ufite izina rikomeye muri muzika ya Afurika yibukije abahanzi b’Abanyarwanda ko abari bubishobore bamuha indirimbo zabo akazijyana muri Cote d’Ivoire iwabo cyane ko ahafite na radiyo abereye umuyobozi, uyu muhanzi ibi yabitangaje nyuma yuko abagize itsinda rya Active ribwiye abanyamakuru ko kuba byibuza bibona mu gitaramo kimwe n’uyu muhanzi bibatera ishyaka ryo kugera ikirenge mu cye nabo bakaba baba ibyamamare ku Isi.
Uretse Blondy, iri serukiramuco rizanagaragaramo abandi bahanzi batandukanye nka Lulu, umuhanzi ukomeye muri Malawi uherutse no gukorana indirimbo na Danny Vumbi, Joey Blake na Ey Blake bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abandi.
Andy Bumuntu, itsinda rya Active, Jody Phibi, Phionah Mbabazi, Danny Nanone, Alyn Saano n’abandi benshi bazaririmba muri iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri ribera mu mujyi wa Kigali muri parikingi ya stade Amahoro.