Icyamamare Akon ari hafi kugaruka mu Rwanda
Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi , Akon ategerejwe mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina abana b’ Ingagi mu muhango uteganyijwe kubera mu Kinigi, ku itariki ya 7 Nzeri 2018.
Akon kandi azitabira ibirori byiswe “Kwita Izina Gala Dinner” biteganyijwe kubera mu mujyi wa Rubavu ahanateganyijwe kubera umuhango wo gusangira aho abazawitabira bazasusurutswa n’itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo, itsinda risanzwe rimenyerewe mu Rwanda mu birori nk’ibi biba birimo abashyitsi bicyubahiro mu Rwanda.
Biteganyijwe ko Akon azava mu Rwanda atashye ku mugaragaro umushinga we wo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi uzwi nka “Akon Lighting Africa” yakoreye mu Karere ka Kayonza ahitwa i Ndego , uyu mushinga ‘Akon Lighting Africa’, Akon yawutangije mu Rwanda ku wa 28 Nyakanga 2015 ukaba ari umushinga Akon akorera mu bihugu 12 bya Afurika.
Uyu mushinga ‘Akon Lighting Africa’ yawutangiye mu 2014 ugamije gukwirakwiza amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba , aho yiyemeje kuzageza uyu muriro ku Banyafurika miliyoni 600 bo bihugu bitandukanye bigera kuri 12 birimo Mali, Rwanda, Niger, Senegal, Guinea Conakry, Sierra Leone, Benin, Guinea Equatorial, Gabon, Congo Brazaville, Namibia, Madagascar na Burkina Faso.